Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 06 Ukuboza 2019 bubinyujije ku rubuga rwa Twitter, rwatangaje ko abacamanza babiri hamwe n’umwanditsi w’urukiko batawe muri yombi aho bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Ruswa bakaga abagana inkiko.
Aba bacamanza hamwe n’uyu mwanditsi w’urukiko batawe muri yombi, bari mu mubare w’abacamanza n’abanditsi b’inkiko baherutse kwirukanwa muri Minisiteri y’ubutabera. Bafashwe mu gihe kitageze mu masaha 24 hasohowe itangazo ry’uko birukanwe burundu mu bakozi ba Leta, ku cyemezo cy’inama nkuru y’ubucamanza.
Inama nkuru y’ubucamanza yateranye kuri uyu wa 05 Ukuboza 2019 ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga iyobowe na Perezida warwo Sam Rugege wamaze kurangiza manda ye, niyo yavuyemo icyemezo cy’iyirukanwa ry’aba bakozi bo mubucamanza.
Abatawe muri yombi na RIB, yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha bya Ruswa bakaga abafite ibirego mu nkiko. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Kimironko.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, butangaza kandi ko aba bose bafashwe hagikomeje iperereza kugira ngo bazashyikirizwe ubushinjacyaha.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2019 ubwo yarahizaga abayobozi batandukanye, yongeye kuvuga kuri ruswa, yibutsa ko ari mbi ariko ikarushaho kuba mbi iyo igeze mu bucamanza kuko yangiza isura y’Igihugu. Yasabye ko abagira uruhare muri ruswa bakwiye guhanwa nta kubajenjekera.
Munyaneza Theogene / intyoza.com