Ababyeyi bambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahanini bakora ubucuruzi n’ibindi bikorwa byabo bya buri munsi bashakisha ubuzima, kuri uyu wa 11 Ukuboza 2019 bafunguriwe ku mugaragaro irerero rizabafasha kubona aho basiga abana bityo bakoroherwa mubyo bakora ariko kandi n’abana bakitabwaho mu burere n’imirire iboneye.
Mbere yo kubona iri rerero, byagoraga benshi mu babyeyi bakunze kwambuka umupaka berekeza muri Congo(i Goma) aho bavuga ko baba bagiye gushakisha ubuzima mu bikorwa by’ubucuruzi n’indi mirimo bakora ibafasha kwiyitaho no kwita ku miryango yabo. Bavuga ko irerero rije ari igisubizo ku buzima bw’abana ndetse no ku mutekano wabo muri rusange, ariko by’umwihariko mu guha umwana uburenganzira bwe busesuye.
Umwe muri aba babyeyi witwa Niyitegeka Nkotanyi yabwiye intyoza.com ko yatangiye yikorera imizigo y’abantu, ariko akaza kubona igishoro nawe akajya mu kwicururiza aho ibyo akora bituma yambuka umupaka umunsi ku munsi. Avuga ko mbere y’irerero habaga ubwo asize abana bonyine ku mupaka akambuka, akagaruka akabasanga. Hari n’ubwo ngo yageze aho akura umwana mu ishuri ngo aze ajye asigarana barumuna be.
Ati” Irerero ryambereye ryiza kuko nasigaga abana ku muhanda, nkabaryamisha ku rubaraza nkabata nkajya i Goma”. Abana ba Niyitegeka umwe afite imyaka ibiri n’igice undi afite itanu.
Akomeza ati” Bashyizeho irerero. Umwe mu bana banjye yari arwaye bwaki, baramufata mu irerero baramwondora, bamukorera ibishoboka byose ubu ni muzima. Nanjye banyigisha ibijyanye n’imibereho myiza, uko nkwiye kugenza kandi badusura mu ngo bakareba uko bimeze nta n’amafaranga twishyura”. Akomeza ahamya ko irerero ryabaye igisubizo ndetse rigakura ahakomeye benshi mu babyeyi bagorwaga no kubona aho basiga abana, aho ubu imibereho, imirire n’umutekano wabo bawizera kandi nabo bakaba bakora umutima utuje kubwo kwizera ko abana batekanye.
Uyu mubyeyi Niyitegeka, ashishikariza abandi babyeyi kwerekeza abana babo mu irerero kuko ngo hari ibisubizo ku bana n’ababyeyi, aho atanga ubuhamya ko umwana we yabaye umwana ufite ikinyabupfura, ufite ubwenge n’uburere akesha irerero, uzi igifaransa n’icyongereza kandi akabana n’abandi neza. Avuga ko uretse no kuba byaratumye umwana amererwa neza nawe byatumye atuza arakora kugera ubwo yavuye mu bukode akiyubakira inzu abayemo n’umuryango kubera kugira umwanya uhagije wo gukora.
Madame Ishimwe Pacifique, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko irerero ryafashije ababyeyi bambukiranyaga umupaka bajya Congo kubona aho basiga abana, mu gihe mbere ngo byari ibibazo kuko babasigaga aho babonye, nta kwitabwaho bityo abana bakavutswa uburenganzira bwabo.
Ati ” Abagore cyangwa ababyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, nkuko mubizi mu minsi yashize twari dufite ikibazo cy’abana basigara ku mipaka, batagira ababareberera, ababyeyi babasize kubera ko hari amabwiriza y’uko abana batagomba kwambuka umupaka. Byari bibangamye cyane kuko abashoboraga kubasiga n’ubundi babasiganaga n’abana batoya bafite hagati y’imyaka 6-8, nibo basigaraga babahetse, ariko nawe urabyumva nta mwana urera undi. Rero aya marerero ni igisubizo ku buzima bw’aba babyeyi ariko by’umwihariko ku burenganzira bw’umwana kuko twajyaga tugira ibibazo byinshi ugasanga ngo umwana bamwibye, yabuze tukarara dushakisha”.
Akomeza avuga ko hari n’ubwo ababyeyi bambukaga bagera hakurya bagahohoterwa ntibashobore gutaha bityo umwana akabura nyirawe. Avuga ko muri rusange yaba iri rerero n’andi atandukanye ari hirya no hino muri aka Karere ari igisubizo kirambye ku buzima bw’umwana n’uburenganzira bwe mu mikurire ye hategurwa umwana ubereye u Rwanda rw’ejo rwifuzwa.
Freya Zaninka De Clercq, Umuyobozi w’ishami ry’imbonezamikurire y’abana bato muri NECDP wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yabwiye abawitabiriye ko imibare igaragaza ko impuzandengo y’abana bari munsi y’imyaka 6 ari nabo bagenerwabikorwa b’imbonezamikurire y’abana bato ari abana 122 muri buri mudugudu, kubagezaho serivisi zibagenewe bikaba ari inshingano ya buri wese.
Avuga kandi ko Uru rugo mbonezamikurire rwa Rubavu ruzafasha ababyeyi bakora imirimo y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka kubona aho basiga abana babo. Ruzatanga service zigenewe abana bato kandi ababyeyi 250 bafite abana bato bagahabwa amahugurwa.
Freya, yashimiye abagira uruhare mu bikorwa nk’ibi byo kwita ku bana binyuze mu buryo bw’amarerero. Ati ” Turashimira abafatanyabikorwa bose barimo inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero n’ababyeyi uruhare bagira muri ibi bikorwa”. Yakomeje yibutsa ko Ingo mbonezamikurire zari 4,000 mu mwaka wa 2017 ubu zimaze kwikuba gatatu kuko zisaga 11,000 kandi ibi byose bakaba babikesha ubwo bufatanye.
Uru rugo mbonezamikurire y’abana bato rwatangijwe i Rubavu, rurera abana bagera kuri 169 bakomoka mu miryango ifite ababyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Serivisi zitangirwa muri uru rugo zirimo imirire n’ubuzima bw’abana, isuku, umutekano no gukangura ubwonko bw’abana, n’uburere buboneye mu muryango. Ababyeyi bishimiye uru rugo bakaba biyemeje kugira uruhare mu mikorere myiza yarwo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com