Burera: Umumotari wari utwaye ikiyobyabwenge cya Kanyanga yatawe muri yombi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2019 nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Nemba yafashe umumotari witwa Habiyaremye Ildephonse ufite imyaka 32. Yafatanwe litiro 50 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga ayihetse kuri moto ifite ibirango RD 141N.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko kugira ngo uriya mumotari afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, ubu nibo badufasha gufata bariya bose bakwirakwiza bakanatunda ibiyobyabwenge. Uriya wafashwe twamufashe mu masaha y’umugoroba aturuka i Rwerere ajya mu karere ka Rulindo kuri Base”.

CIP Rugigana akomeza avuga ko usibye ubufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage, ubu Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bakajije ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byinjira mu gihugu.

Yagize ati: “inzira n’amayeri bifashisha mu kwinjiza mu gihugu kanyanga n’ibindi biyobyabwenge twarayamenye. Hari imirenge yo mu karere ka Burera bifashisha iyo bamaze kubyambukana, bakanyura mu kibaya cy’urugezi, aho hose twarahamenye ndetse n’amasaha batangiriraho kubitunda twarayamenye”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru arashishikariza abaturage gucika ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko nibyo ntandaro yo gukora ibyaha bitandukanye ndetse bakanafungwa. Yabibukije ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Habiyaremye Ildephonse yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB kuri sitasiyo ya Rusarabuye kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →