Musanze: Babiri bafashwe bakekwaho gukwirakwiza urumogi mu mayeri menshi

Ni kenshi hakunze kugaragara abantu bagerageza gukoresha amayeri kugira ngo bakwirakwize ibiyobyabwenge, hari abagore baherutse gufatwa bahetse ibiyobyabwenge nk’abahetse abana, hari abafashwe babyambariyeho imyenda, umusore yigeze gufatirwa muri gare yo mu karere ka Nyagatare yashyize udupfunyika tw’urumogi mu kajerikani kuzuyemo amata. Kuri ubu mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza haravugwa abasore babiri bafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 2,002, bari  barushyize mu mufuka wuzuyemo ibirayi.

Abafashwe ni uwitwa Ndayambaje Jean Bosco bakunze kwita Kajisho, afite imyaka 31, avuga ko asanzwe ari umukozi w’imwe mu modoka ya sosiyete itwara abagenzi mu ngendo za Rubavu-Musanze, gusa ntasobanura neza ibyo yakoraga. Undi bafatanwe ni uwitwa Ndagijimana Kassim yakoraga akazi ko gushaka abagenzi no gupakurura imitwaro mu modoka zije muri gare ya Musanze.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police(CIP) Alexis Rugigana avuga ko ku makuru yaturutse mu baturage Polisi yamenye ko hari abantu bari bavanye urumogi mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakarupakirira muri gare yo mu karere ka Rubavu.

Yagize ati: “Twari dufite amakuru ko uriya Ndayambaje Jean Bosco akorana n’abantu bakazana urumogi mu modoka barushyize mu mifuka yuzuyemo ibirayi, rwamara kumugeraho i Musanze (Ndayambaje) agatangira kurukwirakwiza mu baturage arucuruza. Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2019 nibwo twamenye ko Ndayambaje  barumuzaniye, tumufatana na Ndagijimana Kassim barimo kurukura mu mufuka w’ibirayi”.

CIP Rugigana avuga ko urumogi bari barushyize mu mufuka wuzuye ibirayi, imodoka igeze muri Gare ya Musanze Ndayambaje wari warutumije asaba abakarani ko baterura umufuka w’ibirayi uri mu modoka bakawushyira inyuma ya gare. Abapolisi kuko bari bafite amakuru yose bakurikiranye ibirimo gukorwa bahita bafata Ndayambaje Jean Bosco (Kajisho) na Ndagijimana Kassim barimo kuvana rwa rumogi mu mufuka w’ibirayi.

Aha niho umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyarugu ahera ashimira abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha. Yakomeje akangurira abagifite ingeso mbi yo gukwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri bakoresha yose yamenyekanye.

Ati: “Bariya bantu bakoresha amayeri menshi, ariko ku bufatanye n’abaturage amayeri yose arimo kugenda atahurwa bagafatwa.Turashimira abaturage uburyo barimo kudufasha mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kurwanya ibyaha muri rusange”.

Yibukije abaturage ko nta cyiza cyo gukoresha ibiyobyabwenge uretse kwangiza ubuzima bw’abantu, ababifatiwemo bagafungwa kuko ibyo bakora binyuranye n’amategeko.

Kuri ubu Ndayambaje na Ndagijimana bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) sitasiyo ya Muhoza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →