• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Burera: Abagore babiri batawe muri yombi bakenyereye ku masashe 16,800

Umwanditsi
December 28, 2019

Polisi ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika, mu ijoro rya tariki ya 26 Ukuboza 2019 ya koze umukwabu wo kugenzura imodoka zinyura mu muhanda Musanze-Cyanika harebwa ko zifite ibyangombwa ndetse n’abagenzi bazirimo ko badatwaye ibiyobyabwenge cyangwa magendu. Ubwo hasakagwa imitwaro (imizigo) y’abagenzi, abapolisi basanze hari imodoka irimo abagore babiri aribo Nyirazaninka Liberatha w’imyaka 27 na Mukashema Claudine w’imyaka 24 bakenyereye mu nda amasashe, amapaki 84 buri gapaki karimo amasashi 200.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko uwitwa Nyirazaninka bamusanganye amapaki agera kuri 43 y’amasashi naho Mukashema mu myenda yari yambariyeho amapaki 41.

Yagize ati: “Ubwo abapolisi bari barimo bakora icyo gikorwa cyo gusaka imizigo y’abagenzi mu modoka, babonye aba bagore bambaye imyenda myinshi bagira amakenga barabasaka basanga bakenyereyeho amasashi ku nda niko guhita babafata”.

Aba bagore bombi biyemerera ko aya masashi bari bayajyanye mu mujyi wa Musanze kandi bakaba ngo atari ubwa mbere bakoze iki gikorwa cyo kuzana amasashi bakayaranguza abacuruzi.

Nyuma y’ifatwa ry’aba bagore, bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, RIB kuri sitasiyo ya Cyanika kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abantu kwirinda gucuruza no gukoresha amasashi kuko agira ingaruka mu kwangiza ibidukikije.

Ati: “Amasashe ntabora, iyo ajugunywe mu mazi yangiza ibinyabuzima byo mu mazi, yajugunywa mu mirima ubutaka ntibwongera kwera kuko igihingwa kitabona aho gishorera imizi, niyo atwitswe yangiza ikirere bityo ugasanga ibyo byose bigira ingaruka ku muryamgo nyarwanda”.

CIP Rugigana yaboneyeho kwibutsa abacuruzi n’abandi bantu ku giti cyabo kugira ibinogo bajugunyamo ibikoresho byose bikoze muri pulasitiki kugirango bizakusanirizwe hamwe bijye kujugunywa ahabugenewe kuko byangiza ibidukikije.

Yanasabye abantu kwirinda gucuruza ibicuruzwa bya magendu kuko bidindiza iterambere n’ubukungu bw’igihugu kandi akaba ari icyaha gihanwa n’amategeko. Aya masashe ahita ashyikirizwa ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) agashyirwa mu bubiko bwabugenewe.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga