Burera: Abagore babiri batawe muri yombi bakenyereye ku masashe 16,800

Polisi ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika, mu ijoro rya tariki ya 26 Ukuboza 2019 ya koze umukwabu wo kugenzura imodoka zinyura mu muhanda Musanze-Cyanika harebwa ko zifite ibyangombwa ndetse n’abagenzi bazirimo ko badatwaye ibiyobyabwenge cyangwa magendu. Ubwo hasakagwa imitwaro (imizigo) y’abagenzi, abapolisi basanze hari imodoka irimo abagore babiri aribo Nyirazaninka Liberatha w’imyaka 27 na Mukashema Claudine w’imyaka 24 bakenyereye mu nda amasashe, amapaki 84 buri gapaki karimo amasashi 200.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko uwitwa Nyirazaninka bamusanganye amapaki agera kuri 43 y’amasashi naho Mukashema mu myenda yari yambariyeho amapaki 41.

Yagize ati: “Ubwo abapolisi bari barimo bakora icyo gikorwa cyo gusaka imizigo y’abagenzi mu modoka, babonye aba bagore bambaye imyenda myinshi bagira amakenga barabasaka basanga bakenyereyeho amasashi ku nda niko guhita babafata”.

Aba bagore bombi biyemerera ko aya masashi bari bayajyanye mu mujyi wa Musanze kandi bakaba ngo atari ubwa mbere bakoze iki gikorwa cyo kuzana amasashi bakayaranguza abacuruzi.

Nyuma y’ifatwa ry’aba bagore, bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, RIB kuri sitasiyo ya Cyanika kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abantu kwirinda gucuruza no gukoresha amasashi kuko agira ingaruka mu kwangiza ibidukikije.

Ati: “Amasashe ntabora, iyo ajugunywe mu mazi yangiza ibinyabuzima byo mu mazi, yajugunywa mu mirima ubutaka ntibwongera kwera kuko igihingwa kitabona aho gishorera imizi, niyo atwitswe yangiza ikirere bityo ugasanga ibyo byose bigira ingaruka ku muryamgo nyarwanda”.

CIP Rugigana yaboneyeho kwibutsa abacuruzi n’abandi bantu ku giti cyabo kugira ibinogo bajugunyamo ibikoresho byose bikoze muri pulasitiki kugirango bizakusanirizwe hamwe bijye kujugunywa ahabugenewe kuko byangiza ibidukikije.

Yanasabye abantu kwirinda gucuruza ibicuruzwa bya magendu kuko bidindiza iterambere n’ubukungu bw’igihugu kandi akaba ari icyaha gihanwa n’amategeko. Aya masashe ahita ashyikirizwa ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) agashyirwa mu bubiko bwabugenewe.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →