• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Gasabo: Abakekwaho ubutekamutwe no kwiyita abapolisi bakambura abaturage beretswe itangazamakuru

Umwanditsi
December 31, 2019

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abagabo batatu bafashwe na Polisi bakaga abaturage amafaranga babizeza ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga (permit). Abo bagabo ni Ndagijimana Daniel wiyitaga umupolisi ufite ipeti rya  Chief Inspector of Police(CIP), akoresheje izina rya CIP Babu Yves usanzwe ari umupolisi muri Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, undi ni Ngirimana Christian na Ndagijimana Mussa.

Uyu Ndagijimana Daniel aremera ko ariwe wari umuyobozi wa bariya bagenzi be, avuga ko icyabafashaga kwakira amafaranga y’abaturage ari uko bari bafite umurongo wa telefoni (Sim card) ya CIP Babu Yves usanzwe ari umupolisi, bakayifashisha babwira abaturage ko ariyo boherezaho amafaranga.

Yagize ati:  “Buri gihe uko najyaga ahabera ibizamini nahasangaga uwo mupolisi, nsoma izina rye ndetse nshaka n’uburyo mbona simukadi ye ya telefoni mfatanyije na bagenzi banjye”.

Ndagijimana avuga ko we na bagenzi be bakoreshaga amayeri ahambaye mu kwambura abaturage.

Ati: “Najyanaga na bagenzi banjye ahakorerwa ibizamini byo gutwara ibinyabiziga twahagera tukareba umuturage waje gukorera uruhushya tukamwaka nomero ya telefoni ye ndetse na nomero ye y’indangamuntu tukihamagara nyuma ikizamini cyarangira tukaza kumuhamagara tumubwira ko yatsinzwe, kugira ngo tumufashe agomba kutwoherereza amafaranga, twamuha nomero ayoherezaho agasanga ibaruye kuri Babu ntashidikanye kuyatwoherereza”.

Akomeza yivugira ko iki gikorwa cyo kwambura abaturage we na bagenzi be bakimazemo amezi agera ku munani(8), bakaba ngo baragikoreye mu turere dutandukanye tw’igihugu turimo Bugesera, Gicumbi, Nyagatare ndetse n’utundi dutandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw’aba bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage aba bagabo bambuye babizeza ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga  bagategereza bagaheba.

Yagize ati: “Guhera mu kwezi kwa Kanama kugeza muri uku kwezi kw’ukuboza uyu mwaka, twakiriye ibirego by’abaturage bagera kuri batanu(5) bavuga ko babeshywe na CIP Babu kubaha perimi bakamuha amafaranga ariko ntazibahe, hakozwe iperereza ryimbitse ngo harebwe uyu mupolisi uregwa n’abantu batanu ku cyaha kimwe basanga ni Ndagijimana Daniel wamwiyitiriraga”.

CP Kabera yaboneyeho kugira inama abaturage gukomeza kwirinda abantu biyitirira inzego badakorera nyamara bagamije kubambura cyane ko bazi ko serivisi za Polisi zitangwa ku mugaragaro binyuze mu mucyo.

Yagize ati: “Turagira inama abaturage kwirinda abantu baza babizeza ibitangaza by’ibyo bazabakorera kuko hari bamwe babyihisha inyuma bakabambura ibyabo. Uramutse uhuye n’umuntu ukwaka ruswa wahamagara nimero itishyurwa ariyo 997 ukihutira  gutanga amakuru hakiri kare”.

Umwe mu baturage watswe amafaranga n’aba bagabo utashatse ko izina rye rijya ahagaragara avuga ko aba bagabo bagiye bamuhamagara akaboherereza amafaranga mu bihe bitandukanye bamubwira ko amwe arayo kwandikisha perimi andi akaba ari ayo kugira ngo bayimuhe kuko yatsinzwe. Akaba ngo yarabahaye agera ku bihumbi magana atatu(300,000frw). Undi nawe avuga ko yabanje kubaha ibihumbi 95,000frw nyuma yo kugurisha inka ye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga