Kimwe n’ahandi hose mu gihugu urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari muri gahunda y’itorero ry’igihugu. Polisi y’u Rwanda igira gahunda yo kuganiriza uru rubyiruko kuri gahunda zijyanye n’umutekano w’igihugu. Ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019 Polisi ikorera mu karere ka Muhanga yasuye uru rubyiruko rugera kuri 463 aho bateraniye mu murenge wa Mushishiro.
Ibiganiro bahawe byibanze ku kubakangurira kugira uruhare mu mutekano w’igihugu, kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ndetse banagaragarijwe uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira inda ziterwa abangavu. Ibi biganiro byatanzwe n’umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Muhanga, Inspector of Police (IP) Abdul Hakim Rutalindwa.
IP Rutalindwa yagaragarije uru rubyiruko ko ibintu byose u Rwanda nk’igihugu ibyo gikora byose bishingira ku mutekano w’abaturage bacyo, yakanguriye uru rubyiruko gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze mu kurwanya ikintu cyose cyashaka guhungabanya umutekano.
Yagize ati: “Nk’urubyiruko murasabwa gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’izindi nzego tukabungabunga umutekano igihugu gifite. Mugatangira amakuru ku gihe ku kintu cyose mwamenye gishaka guhungabanya umutekano, ndetse kandi mukaba mwajya mu nzego z’umutekano cyangwa mu nzego z’ibanze”.
Yagaragarije uru rubyiruko ko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi kuko uwabigiyemo aba afite ibyago byinshi byo kubura ubuzima.
IP Rutalindwa yabakanguriye gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bakirinda kwigana imico y’amahanga itari myiza kuko akenshi ariho bakura ingeso mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge n’indi mico iganisha ku busambanyi.
Yagize ati:“Akenshi imico mibi igenda igaragara mu rubyiruko ruba rwayiganye abanyamahanga binyuza ku mbuga nkoranyambaga, mwabona umuhanzi anywa ibiyobyabwenge mukamwigana, mwabona umuhanzikazi wambaye ubusa mukamwigana. Ikoranabuhanga ni ryiza ariko tugomba kuryigiraho ibyiza gusa ibyangiza umuco wacu cyangwa ibituganisha gukora ibyaha tukabyihorera”.
Urubyiruko rw’abakobwa rwasabwe kugira uruhare mu kurwanya inda ziterwa abangavu, basabwe kurangwa no kwiyubaha no kutararikira utuntu twiza kuko ariho bahera babashuka bakabasambanya bikabaviramo guterwa inda ndetse bakaba bakwandura indwara zaturuka ku mibonano mpuzabitsina nk’agakoko gatera SIDA.
Uru rubyiruko rwanyuzwe n’ibiganiro rwahawe rugaragaza ko rwifuza kugira uruhare rugaraga mu kubumbatira umutekano w’igihugu, abenshi basabye kujya mu nzego z’umutekano ndetse no mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha. Basabye ko ibiganiro nk’ibi bitangwa na Polisi byazajya biba kenshi kandi bikanahabwa urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga.
Iki ni icyiciro cya munani(8) cy’Itorero ry’inkomezabigwi zo mu karere ka Muhanga, muri uyu mwaka wa 2019 rikaba ryaritabiriwe n’urubyiruko rugera ku 1,665 mu karere kose ka Muhanga. Polisi ikaba igenda ibasura igatanga ibiganiro ku gukumira no kurwanya ibyaha.
intyoza.com