Kamonyi: Umutekano wa mbere ni ukugira ibikorwa, byo dukesha imibereho yacu-Col Rugazora

Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, Col Emmanuel Rugazora ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Runda mu kagari ka Muganza mu gikorwa cy’umuganda wabaye kuwa 28 Ukuboza 2019 yabibukije ko bagomba kuganza ibibabangamiye byose birimo Ibiza n’ibibabuza gutera imbere byose. Ko kandi umutekano wa mbere ugaragarira mu bikorwa byo byubatse imibereho yaburi umwe wese.

Col Emmanuel Rugazora yagize ati” Tugomba kuganza ibyo aribyo byose bitubangamiye. Ibiza, n’ibitubuza gutera imbere byose. Iki gishanga ( Kamiranzovu) ntabwo cyari gifite akamaro nk’uko kigafite uyu munsi kandi mwabigizemo uruhare, kugira ngo duhere kuri ibyo, tumenyeko umutekano wa mbere ari ukugira ibikorwa byo dukesha imibereho yacu. Iyo tubayeho tuba dufite umutekano”.

Agasozi ka Muganza kakozweho umuganda, ni kamwe mudukikije igishanga cya Kamiranzovu. Mu bihe bishize iki gishanga cyari cyarangijwe n’ibiza by’amazi y’imvura ava ku misozi igikikije, aho byanangije byinshi bidasize ubuzima bw’abantu.

Agasozi ka Muganza kari mu kagari ka Muganza, ni hamwe mu hantu h’amateka nubwo nta kimenyetso runaka cyihariye kibigaragaza. Hari amateka y’ingabo z’u Rwanda zo ku gihe cy’Umwami Mibambwe Sekarongoro Mutabazi waganje Abanyoro.

Col Rugazora, avuga ku kwimakaza umurage ushingiye ku mateka y’ubutwari bw’izi ngabo bijyana no kuganza ibibangamiye imibereho myiza y’abaturage kandi bakamenya ko umutekano wa mbere ari ukugira ibikorwa bituma batera imbere bakabaho neza, bakiyubaka kandi bakubaka Igihugu cyabo.

Col Rugazora, yasabye abaturage n’abayobozi kugira ingamba nziza zo kubungabunga umutekano ariko by’umwihariko aho batuye bagakora amarondo. Yibukije ko  irondo ry’umwuga ridakuraho iry’abaturage, ko ahubwo riza riyunganira. Yasabye inteko z’abaturage gukora neza no guha umorongo unoze ibikwiye gukorwa ngo imibereho y’umuturage irusheho kuba myiza.

Soma indi nkuru bijyanye hano:Kamonyi: Guverineri Gasana yibukije ko umuganda ukozwe neza urinda Ibiza ugakiza ubuzima bw’abantu

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →