• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Rusizi: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Umwanditsi
January 3, 2020

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa rya Niyigira Silas w’imyaka 33 wafatiwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye, yafashwe tariki ya 01 Mutarama 2020 afite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20,000 y’amiganano agizwe n’inoti enye z’ibihumbi bitanu.

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturarwanda ko bagomba kwirinda kwigana amafaranga kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko ndetse bikaba bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu. Polisi igasaba buri muntu kujya abanza agashishoza igihe abonye inoti nshya, yasanga ari inyiganano agahita atanga amakuru.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko Niyigira Silas yafashwe nyuma yo kujya mu isantere ya Gasarabuye akagura inyama z’ibihumbi bitanu yakwishyura bagasanga amafaranga ye n’amiganano abaturage bagahita batanga amakuru.

Yagize ati:“Uyu mugabo yagiye guhaha nk’abandi, yishyuye inoti ya bitanu barayisuzuma basanga n’inyiganano ndetse bamusatse bamusangana n’izindi noti eshatu (3) za bitanu z’amiganano niko guhita bihutira guhamagara Polisi”.

Niyigira Silas Polisi ikimara kumufata yavuze ko aya mafaranga nawe yayahawe n’undi muntu atahise atangaza amazina ye. Yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Nyakabuye ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho.

CIP Kayigi yibutsa abaturage ko amafaranga y’amiganano atuma ifaranga ry’igihugu rita agaciro, agahera aho agira inama abacuruzi n’abandi bakira amafaranga batarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko zujuje ubuziranenge, ikindi kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi vuba igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite ay’amiganano.

CIP Kayigi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Niyigira Silas afatwa, abasaba gukomeza iyi mikoranire myiza yo gukumira ibyaha bitaraba.

Ingingo ya 269 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga