Ntawagannye itangazamakuru ngo ahombe-Bucyana Geoffrey/Clean well

Ubwo kuri uyu wa 04 Mutarama 2020 hasozwaga amarushanwa ya Goost your Tatent (abanyempano) yateguwe na Radiyo & Televiziyo Flash ku bufatanye n’ikigo Clean well Furaha, umuyobozi w’iki kigo yasabye abashoramari kudasinzirana ibikorwa byabo ahubwo ko bagana itangazamakuru rikabafasha kumenyekanisha ibyo bakora kuko ntawarigannye ngo ahombe, ribafasha kugera kure.

Bucyana Geoffrey umuyobozi wa Clean well ariyo itanga Furaha Yagizi ati “Iki gikorwa twagitangiye mu buryo bwo kwamamaza ibikorwa byacu ariko tunashaka guteza imbere abana bafite impano kuko hari harimo abacecekanye impano, twasanze akenshi guteza imbere abana dukunze kubibona kumateleviziyo yo mubindi bihugu byo hanze”.

Yakomeje avuga ko ubutumwa aha abashoramari ari uko bagana ibitangazamakuru bikabafasha kumenyekanisha ibikorwa ndetse bakarushaho guteza imbere abakiri bato kuko umusaruro bakuyemo ari uko abantu bakunze amarushanwa bakaba banabonye impano nshya ziri mu rubyiruko ariko kandi bagakunda n’ibikorwa bya Furaha.

Avuga kandi ko iki gikorwa kitazigera gihagarara, ko kizakomeza kuko abamaze gutsinda amarushanwa bazaba abambasadeli ya Furaha, kandi ko bazakira abandi banshya bazatangira kwakirwa nyuma y’ukwezi kwa mbere.

Kamanzi Louis, umuyobozi wa Flash yavuze ko kuzamura abantu bafite impano ari bimwe mubintu igitangazamakuru cyabo gikora, kimwe no gukorana n’urubyiruko kuko bishimira iterambere rigaragaza impano abantu bifitemo.

Yagize ati” Intego y’itangazamakuru ni ugushyira ibintu ahagaragara bikamenyekana  kandi bikagera kure. Inyungu tugira dukuramo ni uko dufasha abantu kuzamura impano yabo binyuze mu itangazamakuru ndetse no kumenyekanisha ibikorwa byabo”.

Yasoje avuga ko haramutse habonetse abandi baterankunga bashyigikira impano z’urubyiruko, ko flash yiteguye kuba yakorana nabo.

Muri aya marushanwa, uwahize abandi yahembwe Televiziyo ya Flat ifite agaciro k’ibihumbi magana abiri na cumi na birindwi (217.000Frws) hamwe na Abonement y’ibihumbi makumyabiti (20.000Frws) ndetse n’ibahasha irimo ibihumbi mirongo itatu(30.000Frws).

Niyibizi Jean Claude uzwi ku izina rya Shema ariryo akoresha mu buhanzi, akaba yaritabiriye irushanwa akanatsinda yavuze ko agira inama abiyumvamo impano kureka kwitinya ahubwo bakazigaragaza.

Yagize ati” N’ubusanzwe nakundaga umuziki ngakunda no kuririmba nubwo namenye ko amarushanwa ahari, nyuma naratinze. Nabanje kwitabira andi marushanwa nka Art Rwanda sinabasha gutsinda ariko sinacitse integer, ndagira inama bagenzi banjye bafite impano ko batagomba kwitinya, nibareke zigaragare”.

Umwari ukiri muto w’imyaka 17 Niyonkuru Clemantine wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye waje kumwanya wa kabiri wahembwe Televiziyo ifite agaciro k’ibihumbi 194.000 hamwe na Abonement y’ ibihumbi 20.000 ndetse n’ibahasha irimo amafaranga 30.000 avuga ko yishimira ko ababyeyi be bamushyigikira bakamuba hafi, ntibamutererane mu gihe usanga hari bamwe mubabyeyi bumva ko umwana w’umukobwa wagiye mu muziki aba yatangiye kuba ikirara. Avuga ko abe atariko babibona, ko ahubwo bamushyigikira muri byose.

Yagize ati” Natangiye kuririmba cyera mfite imyaka itanu ndirimba muri Korali abantu bakajya bambwira ko mbizi, bagatuma ndushaho kubikunda nyuma ntangira kwitabira amarushanwa. Icyatumye nkomeza gukora umuziki nuko ababyeyi banjye banshyigikira bakantera imbaraga bambwira ko nakomeza bakansengera umunsi ku munsi bansabira umugisha”.

Ubuyobozi bwa Clean well-Furaha burateganya ko mu myaka iri imbere butazigera buhagarika ibikorwa byabwo, kandi ko  ikigikorwa cyo kuzamura impano z’abakiri bato cyitazigera nacyo gihagarara, ko ahubwo bazakomeza guteza imbere abafite impano.

Batatu bahize abandi muri iri rushanwa.

Ubuyobozi n’abakozi ba  Radiyo naTeleviziyo flash baboneyeho n’umwanya wo kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2020 ibirori byaranzwe no gusangira bishimira iterambere bamaze kugeraho mu myaka bamaze muri uyu mwuga w’itangazmakuru.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →