Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umuririmbyi akaba n’Umunyepolitiki, Bobi Wine

Umuririmbyi akaba n’umunyepolitiki utavuga rumwe na Leta ya Uganda, Robert Kyagulanyi wamenyekanye cyane ku mazina ya Bobi Wine kuri uyu wa mbere Tariki 06 Mutarama 2020 yatawe muri yombi n’igipolisi cya Uganda kijya kumufunga.

Gutabwa muri yombi kwa Bobi Wine byabaye mu gihe yiteguraga kugeza ku mbaga y’abanya Uganda batandukanye imigabo n’imigambi ye mu matora ategerejwe muri iki gihugu muri 2021.

Kuri Bobi wine, si inshuro ya mbere atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano. Gufatwa agafungwa ni ibintu bimubaho kenshi. Nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibivuga, ibinyamakuru muri Uganda byatangaje ko yafashwe ari kumwe n’abandi bagenzi be(abarwanashyaka).

Nyuma y’ifatwa rya Bobi Wine, we na bagenzi be bahise bajyanwa gufungirwa mu kibanza kibamo abapolisi ahitwa Kasangati. Igipolisi cyatangaje ko mu guhagarika iri koraniro byatewe nuko ibikorwa nk’ibi biteganijwe kubera mu nzu aho kuba ku bibuga kugira ngo bitabangamira abandi mu bikorwa byabo.

Igipolisi, cyanavuze kandi ko ahagombaga kubera iri koraniro nta nzu z’ubwiherero zihagije zari zihari, ibi nabyo bikaba imwe mu mpamvu.

Gufata Bobi Wine ntabwo byari ibintu byoroshye kuko ngo igipolisi byasabye ko kibanza gukoresha bya byuka biryana mu maso kugira ngo gitatanye abantu batandukanye bashyigikiye ishyaka rya Bobi Wine ariryo People Power Movement.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →