Abanyarwanda 7 barekuwe n’urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda

Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye ho mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mutarama 2020, rwarekuye abanyarwanda barindwi bari bafungiwe muri iki gihugu.  

Aba banyarwanda barindwi barekuwe, ni bamwe muri benshi bafashwe mu buryo butandukanye burimo no gushimutwa bakuwe ahantu hatandukanye nkuko u Rwanda rwagiye rubishinja iki Gihugu.

Abanyarwanda uko ari barindwi barekuwe nta byinshi birabavugwaho, cyane cyane ku mpamvu zashingiweho n’urukiko mu gufata icyemezo cyo kubarekura.

U Rwanda na Uganda bimaze igihe bitarebana neza mu bijyanye n’imibanire aho byatangiye Uganda ivuga ko u Rwanda rwafunze imipaka ariko rwo rukabihakana ahubwo rukavuga ndetse rukerekana ko Uganda ihohotera abaturage barwo, ibafata ndetse ikabashimuta n’ibindi.

Uganda yagiye kenshi ihakana ko nta Banyarwanda bahohoterwa muri iki Gihugu ariko nyuma aho u Rwanda rugiye rugaragaza ibihamya ndetse n’amwe mu mazina yabaga yamenyekanye, binyuze mu biganiri bigamije kongera guzahura umubano w’ibi bihugu, Uganda yagiye irekura gahoro abo yafashe bamwe bigaragara ko bahohotewe ndetse bagakorerwa iyicarubozo. Uganda yagiye ivuga ko abafatwa kenshi ari intasi z’u Rwanda.

Kurekurwa kw’aba banyarwanda bije nyuma gato y’aho Perezida Museveni yohereje intumwa ye Ambasaderi Adonia Ayebare, kubonana na Perezida Kagame. Bibaye kandi nyuma y’uko Perezida Museveni, nyuma yo kwakira intumwa yari yatumye kuri mugenziwe, avuze ko Uganda igiye gukora ibishoboka umubano mwiza w’ibihugu byombi ukongera kuzamuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →