Burera: Amakuru yatanzwe n’abaturage yafatishije abazwi nk’abarembetsi 6 bazira Kanyanga

Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage bukomeje gutanga umusaruro mwiza mu kurwanya ibyaha no gukumira icyahungabanya umutekano. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Mutarama 2020 Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego bafashe litiro 58 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Iki kiyobyabwenge cyafatiwe mu mirenge ya Kivuye na Rugarama yose ibarizwa mu karere ka Burera, bamwe mu bafatanwe iyi Kanyanga bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) Sitasiyo ya Cyanika.

Litiro 34 zafatanwe abantu batandatu (6) bose bo mu murenge wa Rugarama mu kagari ka Cyahi aribo Gahinyuza Jean Pierre w’imyaka 37, Mukundufite Jean Baptiste w’imyaka 43, Ntibanyendera w’imyaka 37, Maniriho Jean Claude w’imyaka 38, Kajyabwami Cypirien w’imyaka 40 na Twishime Emmanuel w’imya 39.  Izindi litiro zigera kuri 24 zafatiwe mu murenge wa Kivuye mu kagari ka Murwa abari bazikoreye bikanze abapolisi bazikubita hasi bariruka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko abafashwe bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:“ Hari mu gitondo nka saa yine, abaturage bo mu kagari ka Cyahi baraduhamagara batubwira ko mu gasanteri kitwa Akanyirabebe hari abarembetsi bafite kanyanga barimo kuyinywa indi bayishakira abaguzi, nibwo abapolisi bahise bajyayo basanga koko bari muri iyo santeri bari kuyinywa banayicuruza”.

CIP Rugigana yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa uruhare rwabo mu gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe. Yakomeje abashishikariza gukomeza ubwo bufatanye kandi bakarushaho gukora barwanya ibiyobyabwenge kuko bikurura umutekano muke n’ubukene mu miryango yabo no ku gihugu muri rusange.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →