• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Gasabo: Ukekwaho kwiyita umupolisi akambura umumotari ibyangombwa yatawe muri yombi

Umwanditsi
January 8, 2020

Tumayine Vital w’imyaka 30 akurikiranweho icyaha cyo kwiyita umupolisi akambura umumotari witwa Nsanzabaganwa François w’imyaka 36 ibyangombwa bya moto ye, akamutegeka ko amuheka bakajya kuyifungira ku Kacyiru. Ibi byabereye mu kagari ka Busanza mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro mu masaha ya kumanywa tariki ya 06 Mutarama 2020.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko uyu mugabo yasanze aho uyu mumotari aparitse yambaye imyenda isanzwe itari iy’akazi mu mvugo ikanganye abwira umumotari ko ari umupolisi, amwaka ibyangombwa bya moto ye, umumotari arabimuha undi abishyira mu mufuka.

Yagize ati: “Uyu Tumayine wiyise umupolisi yatse umumotari ibyangombwa birimo Carte Jaune ya Moto ahita abibika aramubwira ngo amuheke bajye gufunga moto ye ku Kacyiru, undi mumotari wabyumvise wari uri hafi yabo yarabakurikiye abona uwo mugabo nta byangombwa yerekanye ko ari umupolisi ahita akeka ko ari umuntu ushaka kwiba iyo moto. Yahise abibwira ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda bamufatira ku Kimihurura (Convention Center)”.

CIP Umutesi akomeza avuga ko uyu mumotari warebaga ibyo bavuganaga byose ariwe wabakurikiye abona ko uwo muntu ashobora kuba yiyitirira urwego adakorera niko kubakurikira ahita atanga amakuru ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda n’uko bageze kuri Convention Center bahagarika ya moto. Tumayine abonye ko babahagaritse yavuye kuri moto agerageza kwiruka baramufata, avuga ko yerekezaga ku Gisozi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yashimiye uyu mumotari wihutiye gutanga amakuru Tumayini agafatwa, aboneraho gusaba abamotari kimwe n’abandi baturage ko bakwiye kujya bashishoza ndetse bakagira amakenga ku bantu nk’aba baza biyitirira inzego badakorera bakabaka ibyangombwa nyamara bagamije kubambura cyangwa kubagirira nabi.

Yagize ati: “Turakangurira abantu kujya bashihoza, niba umuntu aje akubwira ko akorera urwego runaka akwaka ibyangombwa byawe kandi ubona atambaye impuzankano imuranga kimwe n’ibindi bishobora guhita bikwemeza ko akorera urwo rwego yiyitirira, nawe ujye ubanza umwake ikarita y’akazi imuranga kuko hari benshi biyitirira inzego badakorera bakambura abaturage”.

Tumayine Vital yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Kimihurura ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga