Indege y’Igihugu cya Ukraine yarimo abagenzi 170-180 yasandariye mukirere cya Irani

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye mu gihugu cya Ukraine ndetse no muri Irani n’ahandi ku Isi, arahamya ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mutarama 2020 indege yo mu bwoko bwa Boeing-737 ya Ukraine( Ukraine International Airlines) yarimo abagenzi babarirwa hagati ya 170-180 yakoze impanuka mu kirere cya Irani ikagwa hasi igashya yose.

Muri iyi mpanuka, iyi ndege ya kompanyi ya Ukraine International Airlines, yari imaze iminota mikeya ihagurutse ku kibuga cy’Indege cya Imam Khomeini I Tehran ho muri Irani aho ngo yerekezaga I Kyiv ho mu murwa mukuru wa Ukraine.

Biravugwa ko nta muntu n’umwe warokotse iyi mpanuka.

Amakuru ava mu bitangazamakuru bitandukanye yaba ibyo muri Irani, ibya Ukraine, muri amerika nka The New York times, BBC n’ibindi, avuga ko abari muri iyi ndege ntawarokotse nubwo imibare bamwe bavuga 170 abandi 180.

Ishyirahamwe Croissant Rouge ryo muri Irani ryatangaje ko nta gihamya cy’uko haba hari uwari muri iyi ndege warokotse. Hari abatangiye kwibaza niba iby’iyi mpanuka hari aho byaba bihuriye n’ibibazo by’umwuka mubi uri hagati ya Irani na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Umukuru w’Igihugu cya Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko harimo gukorwa iperereza rigamije kumenya imvo n’imvano y’iyi mpanuka hamwe n’umubare nyirizina w’abaguye muri yo nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibivuga.

Iyi mpanuka, yatumye kandi urugendo uyu mukuru w’igihugu cya Ukraine yarimo muri Oman aruhagatika igitaraganya, ahita asubira mu gihugu cye. Yihanganishije abo bose baburiye inshuti n’abavandimwe muri iyi mpanuka.

Photo BBC .

Umwuka mubi n’ubushyamirane hagati ya Irani na Leta zunze ubumwe za Amerika bimaze iminsi ariko biherutse kuba bibi kurushaho ubwo muri iyi minsi mike ishize Perezida Trump yatangaga itegeko ingabo z’Igihugu cye zikica umujenerari w’umutwe z’ingabo zidasaznwe muri Irani. Ibi byakurikiwe n’amagambo menshi aho abategetsi ba Irani bavuze badaciye kuruhande ko ibyabaye bazihimura.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →