• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
23/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
23/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
23/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Ngororero: Ukekwaho gukoresha umwana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yatawe muri yombi na Polisi 

Umwanditsi
January 10, 2020

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba yafashe umugabo witwa Twabugabo Jean Damascene ufite imyaka 37. Uyu mugabo yafashwe akoresha umwana ufite imyaka 11, akaba yaramukoreshaga mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta na Gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko abapolisi basanze uwo mwana yikoreye umufuka urimo ibitaka biba bivanze n’amabuye y’agaciro ayajyanye ku mugezi aho bayayungururira.

Yagize ati: “Byari mu masaha ya saa munani abapolisi bari mu bikorwa byo kurwanya abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko nibwo babonye uriya mwana ari kumwe n’abandi bakozi bamukoreye umufuka urimo ibitaka bagiye kuyungururamo amabuye y’agaciro. Barirutse ariko abapolisi bafata uriya Twabugabo kuko ni nawe wari umukoresha wabo”.

Uyu mwana avuga ko ubusanzwe yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Miduha, Twabugabo akaba yari yamuhaye akazi ngo akazajya amuhemba amafaranga y’u Rwanda Magana ane(400 frws) ku munsi.

Abapolisi bakimara kubona uwo mwana baramuganirije bamugaragariza ko atagomba kureka ishuri ngo ajye gukorera amafaranga. Bamusubije ku ishuri, banasura ababyeyi be bagaragarizwa ko bagomba gukurikirana umwana agakomeza amashuri kandi bakamenya ko bafite inshingano zo kumushakira ibyangombwa byose akareka kujya gukorera amafaranga.

CIP Kayigi yongeye gukangurira abantu kwirinda gutesha abana amashuri ngo babashore mu mirimo ndetse harimo n’itemewe gukoreshwa abana.

Ati: “Si ubwa mbere dukangurira abanyarwanda ko bitemewe gukoresha abana imirimo nk’iriya ivunanye, byongeye uriya we bamutesheje ishuri kandi bari babizi ko ari umunyeshuri. Banacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko”.

Twabugabo yashyikirijwe  urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) Sitasiyo ya Gatumba kugira ngo akurikiranwe ku byaha yakoze.

Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda  ingingo ya 6 igena imirimo ibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) ariyo imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana; imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye; imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye; imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana; imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.

Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko:  Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Uramutse ubonye umwana ukoreshwa imirimo ivunanye wahamagara imirongo ya telefoni ya polisi itishyurwa ariyo 112 cyangwa 116.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga