Mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 12 Mutarama 2020 Polisi yatanze ubutumwa muri gahunda ya “Gerayo Amahoro”, aho abakoresha umuhanda mu byiciro bitandukanye bakanguriwe kuwukoresha neza, hagamijwe gusohoza urugendo bafashe amahoro, batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kwirinda impanuka no gukumira ibyaha.
Ubukangurambaga bwa gahunda ya “Gerayo Amahoro”- Road Safety Campaign bwakorewe mu nsengero za Paruwasi za Kiriziya Gatolika hirya no hino muri Kamonyi bukorwa n’abapolisi bafatanije n’abapadiri, bakangurira abakirisitu gukoresha neza umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka, ibyangiza umuhanda n’ibindi byaha.
Ku bakoresha umuhanda bagendesha amaguru (Abanyamaguru) baganirijwe kuri ibi: Kugendera ibumoso bw’Umuhanda, Kwambukira ahabugenewe( ahagenewe kwambukira abanyamaguru), Gushishoza ikinyabiziga cyaguha inzira ukambuka ariko utiruka, Igihe uri kumwe n’umwana ku muhanda ukamufata ukuboko, Kwirinda kwirukansa abamotari bitewe n’impamvu zawe bwite n’ibindi.
Ku bakoresha umuhanda batwaye imodoka, bahawe ubutumwa bukurikira: Kwirinda kuvugira kuri Terefone mu gihe batwaye ibinyabiziga, Kwirinda gutwara basinze, Kwirinda umuvuduko ukabije, Kubaha uburenganzira bw’Abanyamaguru, Kwirinda gutwara ibinyabiziga batujuje ibyangombwa.
Uretse ubu butumwa bwahawe abakoresha umuhanda mu byiciro bitandukanye, hanatanzwe kandi ubutumwa bwarengera umwana aribwo; Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa umwana, Inda ziterwa abana batujuje imyaka y’ubukure, Kwirinda guha abana ibisindisha, Icuruzwa rikorerwa abana, Kurwanya ubuzererezi n’ibindi.
Gahunda y’iki gikorwa cy’ubukangurambaga bwa gahunda ya Gerayo Amahoro, kuri iki cyumweru yakorewe muri Misa hirya no hino aho zasomwe mu gihugu. Ni gahunda ya Polisi y’Igihugu igamije gukangurira abaturarwanda kwibuka ko gukoresha umuhanda neza bifasha ufashe urugendo kugera iyo agiye amahoro, yaba agenda n’amaguru, Moto, imodoka n’ikindi kindi. Kuwukoresha neza, binajyana no kuwurinda icyawangiza ari naho buri wese asabwa uruhare rwe muri iyi gahunda ya “Gerayo Amahoro”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com