Polisi n’amwe mu matorero y’ivugabutumwa bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Amatorero ya gikirisito akorana n’umuryango wa Compassion International ariyo; ADEPR na EAR ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze kuva tariki ya 09 Mutarama 2020 batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no mu muryango nyarwanda. Ni ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Kurwanyanya ibiyobyabwe mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda”.

Ni ubukangurambaga bwaberaga mu gihugu hose bukaba bwasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2020, bwabanzirizwaga n’urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge nyuma hagakorwa amasengesho(ibiterane) ari naho hatangirwaga ubutumwa.

Tariki ya 09 Mutarama mu karere ka Gicumbi bwabereye mu mirenge yose igize aka karere by’umwihariko ku rwego rw’akarere bwabereye mu murenge wa Byumba mu rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Inyange (GS Byumba Inyange). Hari hateraniye abantu bagera ku bihumbi 5 (5,000).

Hari  umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi Chief Inspector of Police (CIP) Casimir Bugingo, umuyobozi w’itorero ry’Abangilicani(EAR) muri Diyoseze ya Byumba, Musenyeri Ngendahayo Emmanuel, uwari uhagarariye Compassion International, Mwihoreze Irene n’abandi bayobozi batandukanye.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yashimiye uruhare rw’aya madini n’amatorero mu kurwanya ibiyobyabwenge, abwira abaturage ko uruhare rwa buri wese rukenewe kugira ngo abaturage babe mu midugudu izira ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha bihungabanya umutekano.

Yagize ati: “Uruhare rw’amadini n’amatorero n’ingenzi kuko ni bamwe mubagira abayoboke benshi babagana. Uko mubakangurira gukurikira inzira z’Imana turabasaba ko mwajya munabakangurira kurwanya no kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse nabo mu kabatoza kubikangurira abo baba basize mu ngo, by’umwihariko urubyiruko kuko usanga arirwo rwiganjemo abakoresha ibiyobyabwenge kandi arirwo musingi n’iterambere ry’igihugu”.

CIP Bugingo yibukije abari bateraniye aho ko ibiyobyabwenge nta cyiza byageza  k’ubikoresha uretse kumwangiriza ubuzima ndetse no gufungwa.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse ubinyoye bimuyobya ubwenge ntagire ikintu  yongera kwimarira, cyane cyane urubyiruko rubikoresha ruhita ruva mu ishuri rugahura n’ibibazo bitandukanye birimo gutwara inda zitateganyijwe kuba kobwa, kurwara indwara zitandukanye zirimo n’izidakira n’izindi ngaruka zitandukanye no gufungwa”.

Yababwiye kandi ko umuryango urimo abantu bakoresha ibiyobyabwenge uhoramo amakimbirane, ababinywa kandi bagira urugomo, bagafata ku ngufu abagore n’abana, ubujura rimwe na rimwe kandi ugasanga abatunda n’abacuruza ibiyobyabwe barafashwe barafunzwe bikagira ingaruka ku miryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Musenyeri w’itorero rya EAR Byumba, Ngendahayo Emmanuel nawe yavuze ko uruhare rw’amadini n’amatorero rukenewe kugira ngo ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no mu muryango nyarwanda bicike burundu.

Yagize ati: “Uko dukangurira abakirisitu kurwanya no kwirinda ubujura, ubusambanyi, amakimbirane mu bashakanye ndetse n’ibindi byaha ni nako dukwiye kujya tubabwira kurwanya no kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ingaruka zabyo zitaba kubabikoresha gusa ahubwo zigera no k’umuryango nyarwanda”.

Yakomeje agira ati: “Natwe rero nk’abayobozi b’amadini n’amatorero tugomba kujya dukangurira abo twigisha ijambo ry’Imana gucika ku biyobyabwenge mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo cyane ko Imana ishaka ko Roho nzima itura mu mubiri muzima”.

Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga ku mugaragaro, mu karere ka Ngororero bwitabiriwe n’abantu babarirwa hagati ya 450 na 500, mu karere ka Bugesera bari hagati y’ibihumbi 4,000 n’ibihumbi 5,000 naho mu karere ka Gisagara abitabiriye bari hagati ya 1,200 na 1,300.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →