Abapolisi b’u Rwanda na Sudani y’Epfo bari mu mahugurwa ku mutekano wo ku bibuga by’indege

Abapolisi b’u Rwanda n’abaturutse mu gihugu cya Sudani y’Epfo bateraniye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aho bari mu mahugurwa ajyanye n’umutekano wo ku bibuga by’indege. Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mutarama 2020 yitabirwa n’abapolisi 40, ni icyiciro cya kabiri kuko aya mbere nayo yari yabereye hano mu Rwanda mu kwezi kw’ugushyingo 2019.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa azamara ibyumweru bitatu (3), Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko umutekano wo ku bibuga by’indege ari ingenzi kuko ari inkingi ya mwamba mu bukungu bw’ibihugu binyuze mu bucuruzi ndetse n’ubukerarugendo.

Yagize ati: “Indege ni kimwe mu bintu byoroshya ubwikorezi ku isi yose bigatuma ubucuruzi bugenda neza ku isi. Bituma ubukungu bw’ibihugu butera imbere, bitanga imirimo, bikanoroshya ubucuruzi mpuzamahanga, ubukerarugendo ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu”.

CP Niyonshuti yibukije abitabiriye amahugurwa ko n’ubwo ingendo zo mu kirere arizo zoroshya ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubukungu bw’ibihugu n’urujya n’uruza rw’abantu, ibyihebe n’abandi banyabyaha nabo baba bari hafi bagambirira guhungabanya umutekano ku bibuga by’indege. Ariyo mpamvu ibihugu bigomba guhora bitegura abantu bashobora kuhacungira umutekano.

Yagize ati: “Ibyihebe n’abandi banyababyaha bahora bacura imigambi yo guhungabanya umutekano harimo no ku bibuga by’indege, bakora amahugurwa. Niyo mpamvu natwe duhora duhugura abapolisi bashobora guhangana n’abo banyabyaha, ndizera ko aya mahugurwa mwitabiriye muzayakuramo ubumenyi buzabafasha gucunga umutekano wo ku bibuga by’indege”.

Yavuze ko aya mahugurwa aziye igihe kuko ibihugu byombi u Rwanda na Sudani y’Epfo birimo gutera imbere mu ngendo zo mu kirere. Yasoje ashimira imikoranire myiza iri hagati y’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’abayobozi ba Polisi yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Si ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ihugura abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo kuko abapolisi b’iki gihugu bakunze kuza guhugurirwa hano mu Rwanda cyane cyane mu masomo ahabwa aba-Ofisiye bakuru n’aba-Ofisiye bato. Mu mwaka wa 2016 hari abapolisi bo muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo bitabiriye amasomo y’abapolisi bitegura kuba abofiye bato (Officer Cadets) yabereye mu ishuri rya Polisi Gishari (PTS-Gishari) riherereye mu karere ka Rwamgana.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →