Kamonyi: Menya imyirondoro ya batanu bagwiriwe n’ikirombe batatu bagahita bapfa

Abantu batanu kuri uyu wa 14 Mutarama 2020 mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye bakuramo Konkasi. Batatu bahise bahasiga ubuzima, abandi babiri barakomereka. Imyirondoro ya bamwe muri aba yamaze kumenyekana.

Imyirondoro y’aba bantu bagwiriwe n’ikirombe nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge bwayitangaje, harimo utabashije kugaragarizwa imyirondoro, ariko intyoza.com iracyakurikirana iby’iyi myirondoro yose hamwe n’ ibijyanye n’ubwishingizi bw’aba bakozi.

Iki kirombe gicukurwamo amabuye akurwamo Konkase ni icy’ uwitwa Ngenzi primiyani wo mu Kagari ka Kigese ho mu Murenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi.

Imyirondoro y’abo ikirombe cyagwiriye:

Abapfuye:

1)Yankurije Donatile w’imyaka 54 y’amavuko. Ni mwene Munyukafu yosefu  na nyiranzarubara costasie

2)Musengimana polidi (Imyirondoro ye ntabwo iramenyekana)

3)Karera Innocent w’imyaka 39 y’amavuko. Uyu ni mwene Munyantore Daniel na   Nyirabazaza Daforosa

Abakomeretse:

1)Uwiduhaye Charlotte w’imyaka 20 y’amavuko

2) Dushimiye Bernadette w’imyaka 21 y’amavuko.

Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa ku kigo nderabuzima-Centre de Sante ya nyamiyaga.

Soma indi nkuru bijyanye hano: Kamonyi/Nyamiyaga: Abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe harokoka babiri

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →