Kamonyi/Nyamiyaga: Abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe harokoka babiri

Ahagana ku I saa tatu n’iminota mirongo ine z’iki gitondo cya tariki 14 Mutarama 2020 mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ngoma ho mu Murenge wa Nyamiyaga mu kirombe gicukurwamo amabuye akurwamo Konkase, abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe batatu bahasiga ubuzima.

Iki kirombe cy’umusaza witwa Ngenzi Pirimiyani, kirimo amabuye akurwamo Konkasi. Abakozi batanu bari mu kazi ko guhonda amabuye bagwirwa n’ikirombe bari bicaye munsi, batatu muri bo bahita bitaba Imana abandi babiri barakomereka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nyamiyaga Kubwimana Jean de Dieu, yabwiye intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ko batatu muri batanu bahise bapfa, mu gihe babiri bakomeretse bajyanywe kwa muganga.

Yagize ati“ Ni ikirombe cya Ngenzi Pirimiyani, bacukuramo konkasi. Abantu bari munsi yacyo barimo guhonda konkasi byarangiye kibagwiriye, batatu bamaze kwitaba Imana. Abandi ntabwo bakomeretse bikomeye, babajyanye ku kigo nderabuzima”.

Nyuma y’ibi byago by’impanuka y’ikirombe, ubuyobozi bw’uyu murenge wa Nyamiyaga burangajwe imbere na Gitifu w’Umusigire, Kubwimana Jean de Dieu avuga ko bagiye kugirana inama n’abaturage. Kuba abakozi bafite ubwishingizi, Gitifu avuga ko nta makuru yuzuye abifiteho kuko ngo biravugwa mu buryo butandukanye, aho bamwe bavuga ko ntabwo, abandi bakavuga ko amafaranga yabwo yatanzwe ariko ntibwishyurwe, hakaba n’abavuga ko bwatanzwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →