Urukingo rwa Ebola ntabwo rukuraho izindi ngamba zo kuyirinda-MINISANTE

Abanyarwanda barasabwa gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola, birinda kwirara nubwo iki cyorezo cyabonye urukingo. Ibi byavugiwe mu mahugurwa y’iminsi 3, yatangiye kuwa 16 Mutarama 2020, agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru ku kumenya gutara, gutunganya no gutangaza amakuru ku ndwara ya Ebola. Iyi ndwara yagaragaye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo aho yahitanye abantu basaga ibihumbi 2 guhera muri Kanama 2018.

Kuba Ebola ari ikibazo gihangayikishije Isi yose haje kuvumburwa urukingo rwayo rwaje guhabwa n’abanyarwanda. Nyamara ngo kuba uru rukingo rwarabonetse ntibigomba guca intege ingamba u Rwanda rwafashe mu kuyirinda nkuko bitangazwa n’Umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe itangazamakuru, Kayumba Malick.

Yibibutsa ko mu byo abanyamakuru bakwiye kumenya no guha abaturarwanda ari ukubibutsa ko urukingo rwa EBOLA rutaje gusimbura izindi ngamba zose zafashwe hagamijwe gukumira iyi ndwara.

Ati“ Gufata urukingo ntabwo bihagije. Urufata, utarufata ukomeza za ngamba zo kwirinda EBOLA”.

Kayumba, akomeza avuga ko kubona uru rukingo, atari ibintu byoroheye u Rwanda dore ko ngo byasabye inzira ndende, habanza kuboneka inkingo ibihumbi bitatu aho abantu bikekwa ko bashobora kugira ibyago byinshi byo guhura n’iyi ndwara aribo bazihawe.

Aba barimo cyane cyane abaturiye imipaka ikora kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abaganga, abakozi bo ku mipaka n’abandi. Nyuma yo kubona izi nkingo 3,000, uruganda rwazikoraga ngo rwarafunze ariko haboneka urundi rukingo rwa kabiri rwakozwe n’urundi ruganda, aho u Rwanda ruteganya inkingo ibihumbi 200 nazo ku ikubitiro zizakingirwa abantu bigaragara ko bafite ibyago byinshi byo kuba bahura na EBOLA.

Abanyamakuru bari mu mahugurwa mu ifoto y’urwibutso ubwo bamwe bari berekeje i Rubavu.

Icyorezo cy’indwara ya EBOLA cyongeye kugaragara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Kanama 2018. Abatangajwe ko barwaye iyi ndwara ni abantu 3288 mu gihe muri aba hapfuye 2236.

U Rwanda mu gukumira no kurinda ko iyi ndwara yagera ku butaka bwarwo, hafashwe ingamba zitandukanye aho hateguwe abakozi bashinzwe kwita ku muntu wagaragarwaho n’iyi ndwara, ku mipaka no kubibuga by’indege hashyirwa imbaraga n’uburyo bwo gufasha uwakekwaho kuza afite iyi ndwara, hashyizweho kandi aho abantu bakarabira intoki bava muri Kongo n’izindi ngamba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →