Abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abakoresha bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Ni muri urwo rwego mu bihe bitandukanye ndetse n’ahantu hatandukanye, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2020 Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batanu(5) bacuruzaga bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge. Ibi bikorwa byabereye mu turere twa Nyamagabe, Ruhango na Gasabo.

Nsanzimana Nuru ufite imyaka 39 na Muhire Daniel w’imyaka 42 bafatiwe mu karere ka Nyamagabe mu mirenge ya Kitabi na Tare. Uyu Nsanzimana Nuru akaba akurikiranweho kuba ariwe wari umucuruzi warwo (urumogi) ukomeye.

Mu karere ka Ruhango hafatiwe Niyonteze Janvière ufite imyaka 57 uyu akaba akurikiranweho gukora ikiyobyabwenge cya Kanyanga ndetse no gucuruza izindi nzoga zitemewe, yafatanwe litiro 30 za Kanyanga n’ibikoresho yifashishaga ayiteka.

Mu karere ka Gasabo Polisi yahafatiye uwitwa Nyiraminani Spesiose ufite imyaka 36 na Bucyibaruta Emile ufite imyaka 33, bafatiwe mu murenge wa Gisozi, bafatanwa udupfunyika 308 tw’urumogi. Aba bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB kugira ngo bakorerwe idosiye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie-Gorette Umutesi avuga ko aba babiri bafatiwe mu karere ka Gasabo, bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Uruhare rw’abaturage mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe rurimo kwigaragaza. Bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari basanzwe bazi ibikorwa byabo bibi byo gucuruza ibiyobyabwenge”.

Yakomeje ashimira abaturage uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha, abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Yasabye abagifite ingeso mbi yo gukoresha ibiyobyabwenge no kubikwirakwiza mu baturage kubicikaho kuko ntacyo bizabagezaho cyiza usibye gufatwa bagafungwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →