Nyarugenge: Babiri bakekwaho ubucuruzi bw’urumogi bafatanwe ibiro icumi byarwo

Mu rwego rwo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rifatanyije n’abapolisi bakorera mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kanyinya, bafashe abagabo babiri bafite ibiro 10 by’urumogi. Abafashwe ni Rurangirwa Pontien ufite imyaka 33 y’amavuko na Sinzukwigena Amiel ufite imyaka 35 y’amavuko. Bafashwe baruhetse kuri moto ifite ibirango RE698A bari bavuye mu karere ka Rulindo ahazwi nko kuri Base.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko abo bagabo bafashwe ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba biturutse ku makuru yatanzwe n’abarurage.

Yagize ati:”Umuturage wari ufite amakuru ko bariya bagabo bari buzane urumogi muri uriya murenge niwe wahise atanga amakuru mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahita babafatana biriya biro 10 by’urumogi”.

CIP Umutesi yashimiye abaturage uko bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha batanga amakuru, yabakanguriye gukomeza ubwo bufatanye batangira amakuru ku gihe.

Ati:”Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku muryango nyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange, byangiza ubuzima bw’ababikoresha ndetse bikaba intandaro yo gukora ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage, niyo mpamvu dusaba abaturage gukomeza gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya ibiyobyabwenge”.

CIP Umutesi yakanguriye abantu bagifite ingeso mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko ingamba zo kubarwanya zakajijwe.

Yagize ati:”Zimwe mu ngamba zo kurwanya ibiyobyabwenge ni ugakaza ubukangurambaga mu baturage tubasaba kureka gukoresha ibiyobyabwenge tunabereke ingaruka zabyo, ubukangurambaga burimo gutanga umusaruro kuko abaturage baduha amakuru y’ahari ibiyobyabwenge. Byongeye kandi Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami ryihariye rishinzwe guhashya abakoresha ibiyobyabwenge bakanabikwirakwiza”.

Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) sitasiyo ya Kanyinya kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bakoze.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →