• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
18/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
18/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
18/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Kamonyi/Gihinga: Umukecuru w’imyaka 90 mu buzima bwa” Mbarubukeye”

Umwanditsi
January 20, 2020

Ku myaka 90 y’amavuko, umukecuru Nyiramatama Speciose utuye mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi, abarizwa mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe. Avuga ko abayeho mu buzima bwa mbarubukeye. Inkunga y’ingoboka abona y’ibihumbi 21 by’amafaranga y’u Rwanda mu bantu barindwi avuga ko ari iyanga. Abayeho mu buzima bugoye, aho asaba gutabarwa. Ni umukecuru uturanye n’Akarere neza(inyuma yako).

Aganira n’intyoza.com kuri uyu wa mbere Tariki 20 Mutarama 2020, umukecuru Nyiramatama ubayeho mu buzima bumugoye, aho agendagenda asabiriza umuhisi n’umugenzi, avuga ko kuriwe iyo bukeye aba atazi uko buri bwire, bwakwira nabwo agasigarana impungenge ko budacya.

Nyiramatama, ari kumwe n’umunyamakuru baganira iwe, yagize ati ” Ntakigenda rwose! Ntubireba wowe!? Ukuntu bimeze ni ukujajaba(niryo jambo yakoresheje), nsaba umuhisi n’umugenzi nagira amahirwe nkagira icyo mbona ngafasha abana. Ubundi se umwana tubana aha yagira icyo atora tukabaho. Hari n’ubwo tubura icyo kurya”.

Muri uru rugo, twahasanze umwana w’umukobwa wananiwe kujya kwiga. Ku ruhande rumwe muraganira ugasanga ikibazo giterwa n’iyi mibereho mibi, aho iyo nta cyabonetse ngo umwana arye biba bimugoye no kujya ku ishuri. Ku rundi ruhande byo kwihagararaho bya mbuze uko ngira, umwana akakubwira ko yarwaye munda n’intege zikaba ntazo.

Inzu uyu mukecuru w’imyaka 90 abamo, ayibanamo n’abuzukuru batanu hamwe n’umukobwa we. Bose hamwe ni abantu barindwi. Ni inzu ifite Salon ( uruganiriro) ari naho barara, ikagira icyumba kimwe ari nacyo batekeramo kuko byose uretse ubwiherero bikorerwa munzu. Ni ahantu uwinjiye wese ahita yibaza ibibazo birenze kimwe nk’uko bamwe mu baturanyi babwiye umunyamakuru.

Inzu y’umukecuru Nyiramatama, uyirebeye inyuma.

Iyi nzu isakaje amategura, Nyiramatama avuga ko iyo imvura iguye biba ari ibibazo bikomeye kuko uretse no kuba ifite uruhande rudasakaye neza, binagaragarira umuhisi n’umugenzi ko ari ikibazo haba uko isakaye ndetse n’imbere hayo.

Nyiramatama, asaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora, akubakirwa wenda ngo yazanagenda abana bakagira aho basigara. Aho arara ntaho hataniye no kurara ku butaka. Ni ibyenda bikeya nabyo bishaje yegeranya akarambikaho umusaya. Ubundi agashima Imana bukeye kuko avuga ko uretse Imana nta wundi wo kumutabara.

Ubu nibwo buriri bwa Nyiramatama. Araterateranya akaryama, ibyo asasa n’ibyo yiyorosa nibyo. Umunyamakuru yabisanze hanze abyanitse ku kazuba.

Mushimiyimana Rosine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihinga yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko ubuzima bubi uyu mukecuru abayemo buzwi n’ubuyobozi. Avuga ko ahabwa inkunga y’ingoboka y’ibihumbi 21 bijyanye n’umuryango afite.

Iyi mibereho ya Nyiramatama, mu buzima bumushaririye abayemo, umuyobozi w’Akagari avuga ko mu minsi mikeya ( nko mu kwezi kwa kabiri) ngo ashobora kuzafashwa, akubakirwa n’abamotari ngo kuko bamaze kubivugana n’ubuyobozi. Kubwa Nyiramatama, asaba ko yafashwa agasaza neza dore ko ngo kubera imibereho mibi hari n’abadatinya kumwita umunyabibazo, umurwayi n’ibindi.

Aha ni munzu imbere hagombye kuba ari icyumba bararamo ariko ni naho imirimo y’igikoni ikorerwa kimwe n’ibindi by’amasuku.

 

Aha ni muruganiriro ari naho mukecuru n’abana bose barara(umukobwa we n’abuzukuru 5).

 

Ubwiherero.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga