Rwamagana: Abantu bane barashwe n’igisirikare bakekwaho ubujura

Abaturage bane bataramenyekana amazina, mu rukerera rwo kuwa 20 Mutarama 2020 bishwe barashwe n’abasirikare b’u Rwanda bari mu bikorwa byo gucunga umutekano. Abarashwe birakekwako bari abajura. Ibi byabereye mu Murenge wa Nyakariro.

Umwe mu baturage yabwiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko aba baturage bane barashwe ubwo bitwikiraga ijoro bakajya kwiba Mazutu(Mazout) aho Abashinwa bari kubaka urugomero rw’amashanyarazi. Avuga ko ubwo bafatwaga, bashatse kurwanya abasirikare, barabarasa barapfa.

Ati “ Abo bantu bane bararashwe mu rukerera rw’ejo. Abo bagabo bari abajura ba mazutu ku mushinwa ahari gukorerwa urugomero rw’amashanyarazi. Ubuyobozi bwari bwarabihanangirije. Twumvise ko bari baturutse mu bice bya Bicumbi muri Rwamagana.”

Undi muturage yagize ati “ Twumvise amakuru ko abo bajura bane barashwe. Ntituramenya amazina yabo gusa hari uwo nzi witwa Muberandinda w’umusaza utuye za Rugende aho bita mu Bihembe muri Nyakariro”.

Nkuko Bwiza.com ikomeza ibivuga, yabajije Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko iraswa ry’abo bantu bane ryabayeho, ariko ko barashwe n’igisirikare, bityo ko bitari mu nshingano ze.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango yatangarije Bwiza.com ko ayo makuru atarayamenya.

Kuraswa kw’abantu bivugwa ko baba bakekwaho ubujura bikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu ndetse bikavugwa ko abaraswa baba bashatse kurwanya inzego z’umutekano. Polisi y’u Rwanda ihora ishishikariza abaturarwanda muri rusange kwirinda ibyaha kuko bigira ingaruka zitandukanye ku wabikoze, ku muryango we ndetse n’Igihugu.

Photo/internet (ni ifoto shusho si iy’ingabo z’u Rwanda).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →