Abandi bapolisi 30 basoje amahugurwa y’ubugenzacyaha ku mpanuka zo mu muhanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2020 nibwo abapolisi b’u Rwanda 30 basanzwe bakora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda basoje amahugurwa ajyanye n’ubugenzacyaha ku mpanuka zibera mu muhanda. Ni amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu(5), yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Iki cyari icyiciro cya kabiri, bahugurwa n’abapolisi bo muri leta ya Rhénanie Palatinat mu gihugu cy’Ubudage.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe amahugurwa yashimye akazi keza kakozwe n’abatanze amahugurwa ndetse n’abahuguwe.

CP Robert Niyonshuti yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda ari ikibazo cyugarije Isi, bityo ko no mu Rwanda hagaragara impanuka nk’ahandi hose zituruka ku mpamvu zitandukanye. Niyo mpamvu ari ngombwa ko Polisi y’u Rwanda nayo ikomeza kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bayo bashinzwe ubugenzacyaha muri izo mpanuka zo mu muhanda.

Ati: “Ubusanzwe abapolisi bacu hari ubumenyi baba basanganywe kandi babikora neza, gusa nanone aya mahugurwa ni ingenzi kuko abafasha kurushaho kongera ubumenyi n’ubushobozi mu gukemura ibibazo by’ahabaye impanuka mu muhanda. Ndizera ko igihe mumaze hano muhugurwa hari byinshi mwungutse kandi mugiye kubyongera ku byo mwari musanganywe”.

Yakomeje abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no guha serivisi nziza ababagana. CP Niyonshuti yagaragarije abo badage bahugura abapolisi b’u Rwanda ko n’ubwo hatangwa amahugurwa ku bugenzacyaha mu mpanuka zo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo izo mpanuka zigabanuke cyangwa zibe zacika.

Yagize ati: “Mu Rwanda tugira ingamba zitandukanye mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuva muri Gicurasi umwaka ushize wa 2019 twatangiye ubukangurambaga mu gihugu cyose ku mutekano wo mu muhanda, ubukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro. Turagira ngo impanuka zo mu muhanda zigabanuke hasigare za zindi umuntu atakwirinda nk’igiti gihanutse kikagwira ikinyabiziga, ihindagurika ry’ikirere n’ibindi”.

Yakomeje agaragaza ko ubu bukangurambaga hari umusaruro bumaze gutanga aho kuva bwatangira impanuka zagabunutse ku gipimo cya 17% ugereranyije na mbere butaratangira.

Assistant Inspector of Police (AIP) Life Benjamin Mutamba na Police Costable (PC) Nirere Nadine ni bamwe mu bapolisi bahuguwe. Basanzwe ari abagenzacyaha mu mpanuka zibera mu muhanda, baravuga ko amahugurwa bahawe hari byinshi bayungukiyemo byiyongera ku bumenyi bari basanganywe.

AIP Mutamba yagize ati:“Aya mahugurwa twayunguyikiyemo ubumenyi butandukanye cyane cyane bujyanye no gukusanya ibimenyetso by’ahabereye impanuka, turushaho kumenya gukora iperereza ku mpanuka yabaye. Uko wabaza abayikoze (uwagonze n’uwagonzwe) ndetse ukanabaza abatangabuhamya, bikagufasha kumenya ukuri kuri iyo mpanuka”.

PC Nirere yagize ati:“Iyo ukora ubugenzacyaha ku mpanuka zo mu muhanda ni ngombwa ko ubanza ugashushanya ahabereye impanuka ukamenya ibyerekezo ibyo binyabiziga byari bifite, ukabishushanya mu muhanda no ku mpapuro ibi bigufasha gukora iperereza ku mpanuka yabaye”.

Aba bapolisi bakomeza bavuga ko nk’ibisanzwe iyo ukora iperereza ugomba kwisunga amategeko kandi ukarangwa n’ikinyabupfura n’ubushishozi kuko uba ubaza abantu batandukanye. Ubabaye ukamenya uko umubaza n’igihe umubariza, abatangabuhamya ukamenya ibyo ubababaza.

Icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa giheruka kuba muri Kanama 2019 nayo yari yitabiriwe n’abapolisi b’u Rwanda 30. Ni mu bufatanye buri hagati ya leta y’u Rwanda ndetse na leta ya Rhénanie Palatinat yo mu gihugu cy’Ubudage, ari nabo bahuguraga aba bapolisi b’u Rwanda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →