Karongi: Abakekwaho magendu y’amabuye y’agaciro, bafatanwe ibiro bisaga 800 byayo

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2020, abapolisi bari mu kazi ko kurinda umutekano wo mu muhanda unyura mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi werekekeza mu karere ka Muhanga bahafatiye imodoka yo mu bwoko bwa land cruiser ifite icyapa kiyiranga RAB524N. Iyi modoka yari ipakiye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti na Koluta imifuka 12 ihwanye n’ibiro 840, aya mabuye abayafatanwe nta byangombwa byayo bari bafite.

Iyi modoka yari itwawe na Nshimiyimana Jonas w’imyaka 39 ari kumwe na Karemera Pierre w’imyaka 52 na Ruberindenge Abel w’imyaka 40. Bavuga ko aya mabuye bari bayakuye mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo bayajyanye mu murenge wa Kicukiro mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko iyi modoka yafashwe n’abapolisi ubwo bari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati: “Nk’uko bisanzwe aba bapolisi bari bari mu kazi, mu gicuku baje kubona imodoka yo mu bwoko bwa land cruiser ibagezeho barayihagarika babaza umushoferi ibyangombwa n’ibyo apakiye ababwira ko apakiye amabuye bamubajije ibyangombwa bimwemerera kuyatwara cyangwa kuyacukura basanga ntabyo afite”.

Uyu mushoferi Nshimiyimana avuga ako ayo mabuye yari ayahawe n’umukoresha we atavuze izina ngo ayamujyanire mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kicukiro ngo bayatunganye nk’uko asanzwe ngo amutuma. CIP Karekezi yibukije abacukura, abatwara n’abacuruza amabuye y’agaciro ko bagomba kuba bafite ibyangombwa bibemerera gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro.

Yagize ati: “Kugira ngo werekane koko ko ibintu ari ibyawe wemerewe kubikora cyangwa kubicuruza ni uko ugomba kuba ufite ibyangombwa uhabwa n’urwego rubishinzwe, iyo bitabaye ibyo nta gihamya ko ibyo bintu ari ibyawe cyangwa wemerewe kubikora”.

Yibukije abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ abayacuruza mu buryo bwa magendu ko basabwe kubireka kuko binyuranyije n’amategeko.

Abafashwe uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Rugabano, mu gihe aya mabuye yashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu kugira ngo hamenyekane inkomoko yayo.

Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko: Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →