Kamonyi/Kayenzi: Umucungamutungo yatorotse akekwaho gusinyira bagenzi be

Kuva kuwa Gatanu tariki 24 Mutarama 2020, umukozi w’Akarere ka Kamonyi ukora nk’Umucungamutungo (Kontabure-accountant) mu Murenge wa Kayenzi ntabwo aragaragara mukazi. Birakekwa ko yaba yaratorotse nyuma y’amakuru avuga ko yaba yarafashe amafaranga muri banki akoresheje amayeri, aho yasinyiye bagenzi be.

Amakuru agera ku intyoza.com avuga ko uyu mukozi witwa Cyiza Yves ukorera mu Murenge wa Kayenzi ku rwego rw’umucungamutungo w’Umurenge (Kontabure), yaba yarafashe Sheki( Cheque), agatabo bifashisha mu kubikuza k’umurenge akigana imikono y’abasanzwe bemerewe gusinya ubundi akajya muri imwe muri Banki akabikuza.

Mu kubikuza aya mafaranga, amakuru agera ku intyoza ni uko bitakorewe muri uyu murenge, ahubwo byakorewe I gakenke aho yatumye undi muntu. Nyuma yo kumenyekana ndetse hakaba hari amakuru ko hari abamuburiye ko agiye gufatwa yahise ashaka uko agenda kuva uwo munsi kugera none kuwa 30 Mutarama 2020 twandika iyi nkuru ntabwo yari bwagaruke mukazi.

Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi yahamirije intyoza.com ko amakuru y’uko uyu mukozi kuva ku munsi twavuze haruguru atari mukazi ari impamo. Uyu muyobozi yirinze kuvuga ku by’amafaranga no kwisinyira.

Ati“ Hari umukozi w’Akarere ukorera mu Murenge wa Kayenzi ( accountant), kuva kuwa 5 ntarimo kugaragara mu kazi, ariko ibijyanye n’amafaranga yatwaye byo ntabyo nzi. Turimo kumukurikirana nk’umukozi utaza mu kazi. Nyuma y’iminsi 15 atari mu kazi, afatwa nk’uwagataye”.

Mu gihe uyu mukozi agiye kumara iminsi itanu atagaragara mu kazi, imirimo yakoraga irakorwa nk’uko yajyaga ikorwa ari mu kiruhuko cyangwa se yagize izindi mpamvu zimusibya, nkuko byatangajwe na Kayitesi Alice umuyobozi w’Akarere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →