Nyabihu: Umusore yafatiwe mu modoka afite ibiro 7 by’urumogi

Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2020, ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo, yafashe umusore witwa Dusabimana w’imyaka 30 ukomoka mu kagari ka Gitwe, umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke afite urumogi ibiro 7, akaba yafatiwe mu  modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu musore yafatiwe mu kagari ka Rugeshi, umurenge wa Mukamira, mu muhanda Nyabihu-Musanze. Yafashwe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda avuye mu karere ka Rubavu agiye mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Iyo modoka yari ivuye mu karere ka Rubavu yerekeza mu mujyi wa Kigali, nk’uko bisanzwe bigenda abapolisi bagenzura imodoka bareba ko zifite ibyangombwa byuzuye ndetse n’ibyo zipakiye, imodoka uwo musore yari arimo yageze ku bapolisi bari mu muhanda Nyabihu-Musanze barayihagarika bakuramo abagenzi niko guhita bafata uyu musore”.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko ubwo abapolisi basohoraga abagenzi mu modoka buri mugenzi yasokanaga igikapu cye, uyu musore asohoka yari afite ubwoba kandi nta gikapu asohakanye. Abapolisi bahise binjira mu modoka basangamo igikapu cyasigayemo babaza nyiracyo arabura, bakirebyemo basangamo urwo rumogi ibiro birindwi, bakomeje kubaza nyiracyo abagenzi bavuga ko uwo musore ariwe wari ugifite arabihakana nyuma shoferi nawe yemeza uwo musore ko yinjira yinjiranye icyo gikapu niko guhita yemera ko aricye.

Dusabimana yemereye abapolisi ko urwo rumogi arukuye i Rubavu hafi y’umupaka akaba ngo yari arujyanye muri Kigali mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.

CIP Karekezi yibukije abantu ko urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge, bitera uwabinyweye gukora ibyaha, birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata kungufu, amakimbirane n’ibindi. Si ibyo gusa kuko ibiyobyabwenge byica ubuzima bw’ubikoresha  bikanadindiza iterambere ry’umuntu ku giti cye n’iry’igihugu muri rusange. Yasabye abaturage kubirwanya bivuye inyuma batangira amakuru ku gihe k’uwo ariwe wese ubiketsweho.

Dusabimana yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ikorera kuri  sitasiyo ya Polisi ya Mukamira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →