Ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” bwigishijwe mu nsengero z’Idini ya Islam mu Rwanda 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020, abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije na Polisi y’u Rwanda mu gukwirakwiza ubutumwa bukangurira abakoresha umuhanda kwirinda impanuka, bubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umuhanda.

Ni igikorwa cyabereye mu isengesho rya ijumaa mu misigiti itandukanye hirya no hino mu gihugu, aho abapolisi bagiye yo batanze ubutumwa bugamije gukumira impanuka ndetse ubu butumwa bwatambukijwe kuri radiyo y’iri dini (Voice of Africa).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera wifatanyije n’abasengeye ku musigiti wa Madina (mu mujyi wa Kigali rwagati) yababwiye ko ubworoherane no kubahiriza amategeko aribyo bikwiye kuranga abakoresha umuhanda kugira ngo bagere iyo bajya kandi baveyo amahoro.

Yavuze ko nk’abayoboke b’idini ya Islam mu Rwanda, ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buzabafasha kunoza ishingano n’amahame yo kurangwa n’ubworoherane bigisha mu idini ryabo.

Ati:“Idini rya Islam rifite abayoboke benshi mu Rwanda, niyo mpamvu twahisemo gufatanya nabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, kuko bawukoresha. Ubworoherane no kwirinda uburangare tubasaba igihe bari mu muhanda, turizera ko bazabigeza ku bayoboke b’iri dini bose”.

Yasabye umuntu wese ukoresha umuhanda kurangwa n’umuco wo kumvira no kubaha amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo ataba intandaro yo guteza umutekano muke cyangwa akabangamira abo basangiye umuhanda.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yavuze ko bishimiye ubu bufatanye bugamije kubungabunga ubuzima bw’abakoresha umuhanda kuko bihuje neza n’amahame y’idini ryabo yo kubungabunga no kubaha ubusugire n’umutekano by’ikiremwa muntu.

Yagize ati:“Idini ya Islam ntiyemera ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya ubusugira bwa muntu. Iyo urebye kenshi no mu mategeko y’idini ryacu akumira ikintu cyose kibuza umudendezo w’umuntu harimo n’impanuka n’ibindi ari nayo mpamvu dusaba abayisilamu kurushaho kuyumvira no kuyakurikiza”.

Sheikh Hitimana yavuze ko bazakomeza kumenyekanisha ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro binyuze mu masegesho abayoboke b’idini ya Islam bakora ku buryo buzarushaho kubacengera kandi bakanabugeza no kubandi bahurira no mu bindi bikorwa.

Twabibutsa ko mu minsi ishize ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro Polisi y’u Rwanda iherutse kubutangiza muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda ndetse no mu matorero y’abaporotesitanti mu Rwanda.

Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo gusakaza no kwamamaza ubutumwa bukangurira abaturarwanda kwirinda impanuka zo mu muhanda binyuze mu madini n’amatorero atandukanye mu Rwanda ndetse n’ahandi hose hahurira abantu benshi.

Imibare igaragaza ko umwaka ushize wa 2019 impanuka zagabanutse ku kigero cya 17%, ni mugihe 80% by’impanuka zibera mu muhanda zishobora kwirindwa, abantu baramutse bahinduye imyumvire igihe barimo gukoresha umuhanda.

Polisi y’u Rwanda isaba abaturarwanda kugira uruhare runini mu kwamamaza no kumvikanisha ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kugira ngo uyu mwaka wa 2020 uzarangire impanuka zaragabanutse cyane.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →