Abapolisi b’u Rwanda na Sudani y’Epfo basoje amahugurwa ku mutekano wo ku bibuga by’indege
Abapolisi bagera kuri 40 barimo 20 baturutse muri Polisi yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo (South Sudan National Police Servise) na 20 baturutse muri Polisi y’u Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Mutarama 2020, basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitatu ajyanye no gucunga umutekano ku bibuga by’indege. Ni amahugurwa yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Aya mahugurwa yasojwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yashimiye abayitabiriye uko baranzwe n’imyitwarire myiza n’umurava bagaragaje mu gihe cy’ibyumweru bitatu bari bayamazemo, by’umwihariko yashimiye abapolisi ba Sudani y’Epfo bitabiriye aya mahugurwa.
CP Niyonshuti yavuze ko ubu ingendo ku Isi zoroshye cyane bitewe n’ingendo zikorerwa mu kirere hifashishijwe indege, byanazamuye kandi binateza imbere ubukungu bw’ibihugu kuko guhahirana hagati y’ibihugu byoroshye.
Yagize ati: “Ubu ibintu byaroroshye Isi yabaye nk’umudugudu, iterambere rirarushaho kwiyongera ariko uko ryiyongera ni nako usanga hari ibyaha biribangamira kandi ugasanga n’ibyaha byambukiranya imipaka; ibyo twavuga nk’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba, ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye bishobora kubangamira iryo terambere. Niyo mpamvu amahugurwa nk’aya aba akenewe kugira ngo dukaze umutekano ku bibuga by’indege”.
Abahuguwe yabagaragarije ko kugira ngo umupolisi ahangane n’ibi byaha bibangamira iterambere ry’ibihugu bikaba byanahitana ubuzima bw’abantu bisaba guhora ahugurwa akongera ubumenyi.
Ati: “Umunsi ku munsi abanyabyaha nabo barihugura, bagenda bahindura amayeri yo gukora ibyaha, ni ngombwa rero ko abapolisi bacu bagira amahugurwa n’ubumenyi mu kubungabunga umutekano ku bibuga by’indege no mu bindi bintu bitandukanye mu guhangana n’uwashaka guhungabanya ibihugu byacu”.
Major Agnes Peter Orat, umupolisikazi wari uhagarariye abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo wanavuze mu izina ry’abitabiriye aya mahugurwa yashimiye Polisi y’u Rwanda n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange uburyo babakiriye n’ubumenyi babasangije, avuga ko bagiye gushyira mu bikora inyigisho bahawe.
Yagize ati: “Twishimiye uburyo Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturage b’u Rwanda aho twagiye dukora ingendo shuri uburyo batwakiriye tukabibonamo nko mu rugo iwacu. Twize amasomo atandukanye kandi y’ingenzi azadufasha kwita ku mutekano wo ku bibuga by’indege ndetse n’ahandi, aya masomo twahawe tuniteguye no kuzayasangiza abandi, umutekano w’ibihugu byacu ukarushaho kuba mwiza”.
Polisi y’u Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano hagati ya Polisi ya Sudani y’Epfo mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, guhana amahugurwa atandukanye kuko abapolisi b’igihugu cya Sudani y’Epfo basanzwe bakorera amahugurwa atandukanye mu Rwanda.
intyoza.com