Kuva kuwa Kane tariki 30 Mutarama kugera kuri uyu wa 03 Gashyantare 2020 ahagana I saa sita n’igice, mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi hari igikorwa cyo gutaburura imibiri yagaragaye ahasizwa ikibanza kizubakwamo inzu z’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.
Imibiri yabonetse uko ari 42, nta muntu wari warigeze atanga amakuru y’uko aho yakuwe hiciwe abatutsi, nta n’uwigeze yirega ngo avuge ibyaho, mu gihe gafi y’aho nko muri metero 50 mu cyobo cy’umusarane higeze gukurwa imibiri ibiri yari yatanzweho amakuru n’abireze ku ruhare bagize ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu yabwiye intyoza.com ko aha hantu hakuwe iyi mibiri hahoze Bariyeri ndetse hakaba hari hafi y’ahakambitse ingabo zatsinzwe, ku buryo umututsi wabonekaga ariho bamujyanaga yaba yishwe cyangwa se bagiye kuhamwicira.
Gitifu Kubwimana, avuga ko ubwo iyi mibiri yabonekaga, mu baturage batuye hafi aha nta makuru bagaragaje ko hari nibura uwari ubizi. Avuga ko urwego rw’ubugenzacyaha-RIB rugikurikirana.
Biteganijwe ko kuri uyu wa kabiri Tariki 04 Gashyantare 2020 ubuyobozi bw’Akarere buzajya kuganira n’abaturage batuye muri aka gace.
Itangwa ry’amakuru ku hantu hiciwe Abatutsi riracyagoranye hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko muri Kamonyi aho hari imiryango myinshi itarabona abayo bishwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Nyamara ku rundi ruhande, usanga hari abantu bari batuye hafi y’ahiciwe abatutsi cyangwa se hari n’abagiye birega n’abandi bashyikirijwe inkiko bitewe n’uruhare bagize muri Jenoside, hatibagiranye n’abandi usanga bari batuye mu bice bitandukanye bakagombye kuba bafasha mu gutanga amakuru mpamo y’ibyabaye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com