Ngororero: Litiro 1400 z’inzoga zitemewe zitwa “Mutarabanyi” zafatiwe mu kabari ku muturatage

Mu kabari k’umuturage witwa Gasitoni Sylvestre utuye mu kagari ka Birembo mu murenge wa Sovu mu karere ka Ngororero niho Polisi yasanze uriya muturage acururiza inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Mutarabanyi, litiro 1,400. Yafashwe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 31 Mutarama.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko ziriya nzoga zafatiwe mu bikorwa Polisi isanzwe ikora byo kurwanya inzoga zitemewe. Avuga ko ubwo abapolisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze bageraga ku kabari ka Gasitoni basanze arimo kugurisha abaturage (Gupima) ziriya nzoga utamenya ibintu zikorwamo ndetse zari mu ngunguru zigaragara ko zirimo umwanda.

Yagize ati: “Ziriya nzoga ntiwamenya ibintu bazikoramo kuko abaturage bavuga ko abazikora bavanga imisemburo n’amasaka n’ibindi bintu bitandukanye. Ikindi kandi ingunguru twasanze bazibikamo nazo ubwazo zirimo umugese n’undi mwanda mwinshi, bigaragara ko batajya bazigirira isuku. Ibyo bintu byose rero iyo bigeze mu mubiri w’umuntu bimugiraho ingaruka z’ako kanya cyangwa z’igihe kirekire”.

CIP Karekezi akomeza avuga ko usibye n’ibibazo by’uburwayi ziriya nzoga zishobora kubagiraho, bimaze kugaragara ko abazinyoye iyo bamaze kuzihaga bakora ibyaha bitandukanye.

Ati: “Ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, urugomo, ihohotera ritandukanye ndetse n’amakimbirane mu miryango akenshi bikunda kugaragara ku bantu baba banyoye ziriya nzoga”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko aho bafatiye ziriya nzoga hose, bazimenera mu ruhame rw’abaturage bakanaganirizwa ku ngaruka zazo. Abaturage bagasabwa kuzireka, abazikora bakanazicuruza nabo basabwa kubyihorera kuko iyo babifatiwemo barahomba ndetse bakaba banafungwa”.

Yagize ati: “Ziriya nzoga iyo tuzifashe duhamagara abaturage tukazimenera imbere yabo tukabereka uko zimeze n’ingaruka zazabagiraho mu buzima bwabo mu bihe bya vuba cyangwa mu gihe kirekire ndetse no ku mutekano. Abazicuruza bo bashyikirizwa ubuyobozi bagahabwa ibihano”.

Iteka rya Minisitiri Nº001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo mu ngingo ya 5 bagaragaza ko inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 bavuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Mu gika cya Gatatu muri iri tegeko bagaragaza ko ufatanwe ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →