Nyamagabe: Abantu 13 bakekwaho kwangiza ishyamba rya leta bafashwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Gashyantare 2020, Polisi ikorera mu mirenge ya Musebeya na Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe yafashe abantu 13, bakurikiranweho icyaha cyo gutema ibiti mu ishyamba rya Leta mu buryo butemewe n’amategeko.

Iri shyamba rikaba ritemwa n’abaturage bo mu mirenge riherereyemo ariyo Kibumbwe ndetse n’abo mu murenge bihana imbibi wa Musebeya. Bakaba batemaga ibiti binini byakuze (inganzamarumbo) byiganjemo ibyo mu bwoko bwa Pinusi n’inturusu, ibi biti abaturage babitwikamo amakara, bimwe bakabibazamo imbaho ibindi bakajya kubyubakisha amazu yabo n’ay’amatungo.

Mu  bantu 13 bafashwe, 11 ni abo mu murenge wa Musebeya, akagari ka Sekera, abo ni: Nshimiyimana (Gisimba) w’imyaka 32, Bizimana Fiston w’imyaka 28, Ndababonye Patrice w’imyaka 29, Musengimana Faustin w’imyaka 35, Butera Pancras, Bakundukize Innocent w’imyaka 29, Basesekaza Martin w’imyaka 46, Dusabimana w’imyaka 29, Twagirayo Landouard w’imyaka 56, Bucyayungura Emmanuel w’imyaka 25 na Ndagijimana Claver w’imyaka 22.  Naho mu murenge wa Kibumbwe, akagari ka Gakanka hafatiwe babiri aribo Sikubwabo Erneste w’imyaka 46 na Sebujangwe Silas w’imyaka 40.

Aba bose Polisi imaze kubafata yabashyikirije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Musebeya ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko kugira ngo aba bantu 13 bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abashinzwe umutekano mu baturage ubwo bari bababonye bava muri iryo shyamba bikoreye imbaho.

CIP Twajamahoro avuga ko iki gikorwa cyakozwe n’abapolisi bakorera muri sitasiyo za Polisi zihuriramo ririya shyamba. Abapolisi bageze mu rugo rw’uwitwa Musabimana Muhire utuye mu mu murenge wa Musebeya bahasanga imbaho 8, imifuka 2 y’amakara ngo yari asigaranye kuko ngo yari aherutse gupakiza indi, byose yakuye muri iryo shyamba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yaburiye abishora mu ishyamba rya Leta bakaritema kimwe n’undi wese wishora mu bikorwa bya leta akabyangiza, ko bihanwa n’amategeko uzafatwa azabibazwa n’amategeko.

Ati: “Gutema cyangwa gusarura ishyamba mu buryo bunyuranyije n’amategeko biri mu byangiza ibidukikije, kandi kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi haba ku buzima bw’abantu ndetse no ku rusobe rw’ibinyabuzima, bikagera no ku bukungu bw’igihugu muri rusange. Niyo mapamvu uzajya abifatirwamo wese azajya ahanwa n’amategeko”.

CIP Twajamahoro yahaye ubutumwa abaturage bwo kubungabunga ibidukikije, abibutsa ko n’ubwo umuntu yaba agiye gusarura ishyamba rye abisabira uburenganzira nk’uko amategeko abiteganya. Yabasabye kujya batanga amakuru y’abangiza ibidukikije cyane ko ingaruka iyo zije zigera ku muryango nyarwanda wose.

Itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →