• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Igitaramo Ikirenga mu Bahanzi 2020: Ishimwe ku muhanzi wamamaje umuco nyarwanda

Umwanditsi
February 6, 2020

Igitaramo “Ikirenga mu Bahanzi” ni igitaramo gishingiye ku guteza imbere umuco biciye mu bahanzi, aho hazashimirwa umuhanzi wamamaje umuco w’u Rwanda mu gihugu no mu  mahanga, kizajya kiba buri mwaka kandi gihuze abahanzi binjyana gakondo barimo abanyabigwi mu bihe byashize n’abo muri ibi bihe. Igitaramo cy’uyu mwaka kizaba ku nshuro ya mbere muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali tariki ya 8 Werurwe 2020, aho Cécile Kayirebwa ari we muhanzi watoranyijwe kubanziriza abandi bahanzi bakiriho ngo ashimirwe uruhare rwe ndetse ibi birori byashyizwe ku munsi wabagore kugira ngo uyu munsi koko uzabe uwabo banishimira mugenzi wabo wabaye “Indongozi yUmuco”.

Iki gitaramo cyateguwe na Bwiza Media ifatanyije na Agence Karibu asbl, Umushanana Media n’Abacukumbuzi b’Amateka n’Umuco. Cécile Kayirebwa azataramana n’abazacyitabira, afatanyije n’abandi bahanzi barimo Muyango Yohani, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse n’Itorero Ibihame by’Imana.

Mu kiganiro na Mecky Kayiranga, umuhuzabikorwa akaba n’umuvugizi w’iki gikorwa yavuze ko iki gitaramo kigamije guha ikuzo no gushimira abahanzi bagize cyangwa bakomeje kugira uruhare mu kubungabunga umuco nyarwanda no kuwamamaza mu gihugu no mu mahanga.

Ati: Uyu ni umwanya wo gushimira aba bahanzi. Iyo bataboneka, abenshi ntituba tuzi ibyaranze intwari zacu, ntabwo tuba tuzi ibijyanye n’ubusizi twagiye turagwa n’abasokuruza, aba ni bo babitwigisha mu bihangano. Mureke tubashimire bakiriho, bakoze umurimo ukomeye. Ndakubwiza ukuri ko abahanzi batabayeho byagorana kumenya no kumenyekanisha umuco wacu.

Mecky Kayiranga, akomeza avuga ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wuko buri munyarwanda wese yaza agashimira aba bahanzi, bo “Ndongozi z’Umuco” kuko ari bo bawubumbatiye, avuga ko ubundi umuntu utarize ubuvanganzo cyangwa avukire mu rugo rukomeye ku muco, byamugora kumenya ibijyanye n’ibisigo, imbyino, ibyivugo, amahamba , bivuze ko umuhanzi ari ishingiro ry’umuco kuko adufasha kubisakaza.

Umuhanzi ni we ubungabunga, akanahererekanya umuco, wo gicumbi cy’amajyambere arambye mu bya politiki, mu by’ubukungu mu mibereho n’imibanire y’abantu. Bityo, ni uguhesha agaciro Indongozi muri twe zabigizemo uruhare rugaragara, cyane cyane ko ari bo babashije kwigomeka ku iyaduka ry’indi mico iturutse hirya no hino, maze babasha gusigasira uwacu. Izo Ndongozi ni zo dukesha zimwe mu ngeri z’umuco wacu, twavuga nk’ibisigo, imigani migufi n’imigani miremire, ibitekerezo, imbyino n’indirimbo rubanda ihuriyeho (chansons populaires).

Mecky Kayiranga, avuga ko Kayirebwa yatoranyijwe hashigiwe ku bigwi bye birimo kuba yaratangiye ubuhanzi bwe mu 1965, ni umwe mu bakobwa b’Abanyarwanda bagiye ku rubyiniro mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye baririmba Ikinyarwanda, mu njyana za kinyarwanda, yaririmbye mu bihugu byinshi cyane birimo: Uganda, Burundi, Ububiligi, France, Suisse, America, Ubuhorande, Ubudage, Kenya, Ubwongereza n’ahandi.

Kwitabira iki gitaramo, ni umusanzu ukomeye n’ishimwe rikwiye aba bahanzi dukesha gusigasira umuco Nyarwanda babinyujije mu bihangano byabo.

Kayirebwa Cécile, yakunze kuririmba akiri muto guhera mu mashuri abanza muri Notre Dame de Citeaux i Kigali, aho agiriye kwiga ku Karubanda, atangira gushinga icyo yise « Cercle de Chants et de Danse Rwandaise ». Atangira yasabaga buri mwana uvuka mu turere dutandukanye kumubwira indirimbo z’iwabo nuko zibyinwa, noneho akazihimbira injyana.

Mu 1964, yafashwe amajwi na Radio Rwanda maze indirimbo ze zitangira gukoreshwa mu biganiro binyuranye byanyuraga kuri Radio Rwanda ndetse imwe muri zo, agira ati: Banyarwandakazi, mwegere radiyo, uyu mwanya ni uwanyu, iza guharirwa kuba ariyo ifungura Radio saa tanu z’amanywa.

Aho agiriye mu mahanga kubera amateka y’igihugu cyacu cyaciyemo, yakomeje kuririmba no kwigisha umuco abinyujije mu buhanzi. Mu Bubiligi yatangije amatorero atandukanye ndetse anahabwa ibihembo bijyanye nk’ubuhanzi wamamaza Umuco w’Igihugu avukamo. Imwe mu ndirimbo ye yaje gutoranywa yitwa Umunezero yafunguraga Radiyo Muhabura yari iya FPR-Inkotanyi, yakanguriraga abantu urugamba rwo kubohora igihugu.

Avuga ku bijyanye n’uburyo umuhanzi azashimirwa , Mecky Kayiranga yavuze ko ikintu cya mbere ari ukwereka umuhanzi ko nk’Abanyarwanda turi kumwe nawe tumushyigikiye, ibyo yakoze byose yabikoze ku bwacu n’Igihugu cyacu.

Ati: Kuki twazashimira cyangwa tukavuga umuntu atakiriho? Tumushimire akiriho, bihe imbaraga n’abandi bari kuzamukira mu njyana ishingiye ku muco. Uriya ni umwanya umunyarwanda wese akwiye kuzaza azanye inka, azanye ururabo kugirango ashimire umuhanzi.

Akomeza avuga ko Umuhanzi w’uyu mwaka azashimirwa n’abateguye igitaramo aribo Agence Karibu asbl, Bwiza Media, Umushanana Media n’Abacukumbuzi b’Amateka n’Umuco. Azahabwa ishimwe ridashingiye ku mibare ahubwo rivuye ku mutima, umuntu wese wumva hari uruhare abahanzi bagize mu muco w’u Rwanda, ni umwanya we wo gushimira Indongozi z’umuco nkuko Mecky Kayiranga abivuga.

Uyu mushinga wo gutegura ibi bitaramo ugiye gutangira muri uyu mwaka, witezweho kugarura Umuhanzi mu isangano (hagati) ry’ikusanya, ibungabunga n’isakaza ry’umuco nyarwanda. Bizanafasha mu kugarura no guha ireme indirimbo n’imbyino zigenda zibagirana nyamara zihetse umuco, zibagirana bitewe no kutagira urwego rubyihatira rwihariye. Ngo kuko gutakaza ikimenyetso kimwe cy’umuco w’abantu bisa nko gusibanganya amateka y’uwo muntu mu isi muri rusange no mu gihugu by’umwihariko. Uyu mushinga kandi ugamije gutanga umuganda mu kurinda, kubungabunga no guhererekanya amahame shingiro y’Umuco wu Rwanda, wo soko y’imbaga ifite impagarike.

Iki gitaramo cya mbere cyo gushimira abahanzi “Indongozi z’Umuco” kizaba muri uyu mwaka tariki 8 Werurwe 2020, kuva saa kumi nebyiri muri Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya yicyubahiro na 20,000 Frw mu myanya y’ikirenga.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga