• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Gasabo: Bamwe mu bakekwaho kwambura abaturage bakoresheje amadolari y’amahimbano bafashwe

Umwanditsi
February 11, 2020

Abantu batatu mu bagize itsinda ry’abambuzi bakorera mu mujyi wa Kigali bafatiwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo mu kagari ka Nyabikenke. Abafashwe bavuga ko bafite amatsinda atandukanye hari irikorera ahitwa Kicukiro Centre mu karere ka Kicukiro n’ahitwa ku Gisimenti mu karere ka Gasabo, bambura abaturage bakoresheje amadorali y’amiganano.

Kuri iki cyumweru tariki ya 09 Gashyantare 2020 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo nibwo yafashe uwitwa Rurangirwa Louis ufite imyaka 50, Uwiragiye Philipe w’imyaka 29 na Nshimiyimana Jean Bosco ufite imyaka 29. Aba bose bafatiwe mu murenge wa Bumbogo mu karere Gasabo, bafatwa bari mu mugambi wo kwambura umuturage miliyoni eshatu ahita atanga amakuru.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police(CIP) Marie-Gorette Umutesi avuga ko uwitwa Rurangirwa ariwe uyoboye iri tsinda rikorera mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Kigali, akaba ari nawe wari ugiye kwambura umuturage ubwo yari afite igikapu cyuzuyemo amadorali y’Amerika y’amahimbano akabwira umuturage kumuha Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda undi nawe akamuha amadorali ibihumbi bitanu (5,000$).

CIP Umutesi yagize ati:“Bariya bagabo bagira amayeri atandukanye, babanje kwereka umuturage amadorali 50$ mazima abaha amafaranga ibihumbi 48 y’amanyarwanda. Nyamara uriya Rurangirwa yari afite igikapu cyuzuyemo amadorali y’amiganano menshi, ayo akaba ariyo bari kuza guha uwo muturage akabaha Miliyoni eshatu z’amanyarwanda”.

Umuturage akimara kubona ayo madoarali yose yagize amakenga ahita abimenyesha Polisi kuko n’ubundi hari amakuru ko Rurangirwa na bagenzi be bakora ibikorwa by’ubwambuzi kuko Uwiragiye na Nshimiyimana bari bamaze iminsi mike barangije igihano muri gereza kubera gukora amafaranga y’amiganano.

Nyuma yo gufata Rurangirwa na bagenzi be, bahise bavuga undi bakorana ari nawe bavuga ko ari umuyobozi wabo ubu arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Ati:“Polisi ikimara gufata Rurangirwa na bagenzi be, bemeye ko bamburaga abaturage bakoreresheje amadorali y’amiganano ariko bakaba ari ikipe y’abantu benshi bakorera mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali, bafite undi bakorana usa nk’aho ariwe mukoresha wabo. Uyu ni nawe Rurangirwa yahise aha igikapu cyuzuyemo amadorali y’amiganano bari bagiye guha umuturage”.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakanguriye abaturarwanda kuba maso bakirinda umuntu wese ubizeza ibitangaza kuko abambuzi bamaze kuba benshi kandi bakoresha amayeri atandukanye.

Ati:“Ukurikije agaciro k’amadorali nta kuntu umuntu yakwizeza ko agiye kuguha amadorali ibihumbi bitanu (5,000$) kugira ngo wowe umuhe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 gusa”.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumboga mu gihe hakirimo gushakishwa abandi bagize iri tsinda.

Ingingo ya 269 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu(5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga