• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
19/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
19/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
19/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Kamonyi/Runda: Bwambere mu mateka, umuhanda wa Kaburimbo ugiye mu makaritsiye

Umwanditsi
February 11, 2020

Umuhanda wa Kaburimbo ufatiye ku muhanda munini uturutse Ruyezi werekeza Gihara Nkoto wasezeranijwe abaturage urashyize uratangiye. Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2020 wasuwe na Kampunyi y’Abashinwa yatsindiye isoko ryo kuwubaka, iri kumwe n’abayobozi batandukanaye banavuga ibigiye kubanza gukorwa.

Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yari aherutse gutangariza Abanyaruyenzi mu nama yabahuje mu mpera za Mutarama 2020 ko ikorwa ry’uyu muhanda rigiye gutangira, ko icyari cyabitindije ari umuyobozi wa Kompanyi y’Abashinwa wari wagiye iwabo, ariko ko yari yemeye gutanga uburengazira ku basigaye ngo batangire imirimo.

Rwiyemezamirimo uzubaka uyu muhanda ariwe JV GEMT&CHINA ROAD CONSTRUCTION, hamwe n’umugenzuzi w’imirimo y’iyubakwa ryawo, MULTICONSULT LTD, hamwe n’abahagarariye Akarere ka Kamonyi n’Umurenge wa Runda nibo bafatanije mu kurebera hamwe ahazubakwa uyu muhanda wa mbere muri aka Karere ushamikiye ku muhanda munini usanzwe unyura muri aka Karere werekeza Muhanga n’ahandi.

Ibyibanzweho muri iki gikorwa cyo gusura ahazubakwa uyu muhanda, ni ukurebera hamwe uko hagabanywa expropriation ( ingurane ). Ikorwa ry’uyu muhanda rizabanzirizwa n’igice cya mbere kizakorwa kugera i Gihara aho habarwa Kilometero zisaga eshanu.

Nyuma yo gusura ahazubakwa uyu muhanda, hafashwe ibyemezo bikurikira; Ibyapa bigaragaza imirimo (Panneau du Chantier) bizamanikwa bitarenze kuri uyu wa 11 Gashyantare 2020 (Kimwe muri centre ya Ruyenzi ikindi i Gihara); Imirimo yo gukora topography (gupima) nayo ni kuri uyu wa kabiri, Installation ya chantier nayo iratangira none kimwe no gusubiramo inyigo, Terrassement y’umuhanda izatangira mu byumweru bibiri.

Mu nama umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagiranye n’abanyaruyenzi kimwe n’izayibanjirije, yagiye asaba abaturage by’umwihariko abaturiye uyu muhanda kuzorohereza Akarere mu kutifuza mu bijyanye n’ingurane kuko ngo bitatekerejweho cyane, ahubwo bakumva ko iki gikorwa ari icyabo.

Iyubakwa ry’uyu muhanda biteganijwe ko rizamara amezi 16 ariko Meya Kayitesi yabwiye abaturage ko bigenze neza no mu mezi icumi ushobora kuba warangiye. Amafaranga azagenda kuri iki gice cya mbere kizagera i Gihara arasaga Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse uyu muhanda uzanyura Gihara kugera mu isantere y’ubucuruzi ya Nkoto, hari undi muhanda bivugwa ko Perezida Kagame yemeye ugomba gufatira Bishenyi werekeza ku ivuriro ry’amaso riherereye mu Kagari ka Muganza ho mu Murenge wa Runda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga