Musanze: Umusore n’umukobwa batawe muri yombi bakekwaho amafaranga y’amiganano

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020, mu masaha ya saa sita z’ijoro Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe Murwanashyaka Faustin w’imyaka 25 na Uwingeneye Solange w’imyaka 19 bafite amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 35 (35,000frw).

Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira inama abacuruzi n’abandi bantu kujya bashishoza mu gihe bavunja cyangwa bakiriye amafaranga, bakabanza kureba ko ayo mafaranga yuzuje ubuziranenge.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze, Superitendent of Police(SP) Gaspard Rwegeranya avuga ko bafashwe bagiye kuyaha umukozi wa sosiyete y’itumanaho  ucuruza serivisi zo kubitsa, kubikuza no koherereza abantu amafaranga. Bari bagiye kumusaba ngo ayababikire kuri konti zabo kuri telefoni, ayagenzuye asanga ni amiganano ahita atanga amakuru.

SP Rwegeranya yagize ati: “Aba bombi bazanye amafaranga ibihumbi 40,000frw kuri uyu mucuruzi wa sosiyete y’itumanaho ngo ababikire ayo mafaranga, uyu mucuruzi ayarebye neza asanga muri ibyo bihumbi 40, ibihumbi 35,000 ni amiganano; ibihumbi 5,000 ariyo mazima, niko guhita yihutira gutanga amakuru barafatwa”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze yashimiye uyu mucuruzi watanze amakuru ku gihe, akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru k’uwo ariwe wese bacyetseho amafaranga y’amiganano kuko agira ingaruka k’ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati: “Amafaranga nk’aya atesha agaciro ifaranga ry’igihugu kandi akanateza igihombo abayahawe, niyo mpamvu akwiye kwamaganwa na buri wese”.

Yakomeje agira inama abacuruzi ko abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano bakwiye kujya babanza bagasuzuma neza inoti nshya zose bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko zujuje ubuziranenge.  Basanga zifite ikibazo bakihutira kumenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zibegereye.

Abafashwe Polisi yahise ibashyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacya (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyuve kugira ngo bakurikiranwe.

Ingingo ya 269 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu(5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →