Kizito Mihigo arakekwaho ibyaha birimo kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020 rwatangaje ko bumaze iminsi ibiri bufite umuhanzi Kizito Mihigo, aho bwamushyikirijwe n’inzego z’Umutekano. Akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya I Gihugu, icyaha cya Ruswa n’ibindi.

Rubinyujije ku rubuga rwa Twitter, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, rutangaza ko ku gicamunsi cyo kuwa 12 Gashyantare 2020 aribwo inzego z’umutekano zarushyikirije umuhanzi Kizito Mihigo, aho zamufatiye mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranije n’amategeko ajya I Burundi.

Mu byaha RIB ivuga ko ikurikiranyeho uyu Kizito Mihigo harimo; Gukekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

RIB, itangaza ko yatangiye iperereza kuri ibi byaha imukekaho kugira ngo dosiye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuhanzi Kizito Mihigo, mu mwaka wa 2015 yari yarakatiwe n’urukiko rukuru igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi. Muri Nzeri 2018 biturutse ku mbabazi za Perezida wa Repubulika yararekuwe.

Kizito Mihigo imbere, aha yari afunguwe ku mbabazi za Perezida. Photo/internet

Icyaba cyateye uyu Muhanzi Kizito Mihigo gushaka gutoroka no kujya mubyaha akekwaho nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwabitangaje ntabwo kiramenyekana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →