Mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 15 Gashyantare 2020 mu tugari twose habereye igikorwa cy’Umuganda wihariye w’urubyiruko. Iki gikorwa cyahujwe n’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Abagide n’Abasukuti, ahoku rwego rw’Igihugu baje mu Mudugudu wa Mushimba, Akagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge. Bafatanije n’Urubyiruko n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye gutera ibiti ibihumbi bibiri bivangwa n’imyaka, hanasiburwa imihanda yo muri uyu Mudugudu.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwamahoro Prisca yagarutse ku bikorwa by’Ubutwari bikwiye kuranga abaturage by’umwihariko urubyiruko.
Visi Meya Uwamahoro, Yagarutse ku Nsanganyamatsiko y’umwaka aho igira iti ” Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”. Asaba ko buri wese akwiye kumva iyi nsanganyamatsiko nk’iye bwite.
Minisiteri Y’Urubyiruko n’Umuco, yasabye ko ikiganiro cyahabwa urubyiruko muri uyu muganda wabo gikwiye kuba kibanda ku Nsanganyamatsiko twavuze hejuru. Basaba ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kuzamura imibereho n’iterambere ry’umuryango we, bubaka Kwigira no kwishakamo ibisubizo kuruta gutegereza inkunga. basaba kandi ko na wawundi ugitsindagizwa akwiye kubakira ku nkunga ahawe akayibyaza umusaruro aho guhora hamwe.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuryango w’Abagide n’Abasukuti mu Rwanda, ubwo batangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubwitange bibuka uwashinze uyu muryango, basabye ko mu bikorwa byose by’umwihariko ibiteganijwe muri iki cyumweru batangije, hazirikanwa ibijyanye no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage.
Ubutumwa bw’Ingabo na Polisi, bwagarutse ku mutekano muri rusange, kurwanya ibyaha aho biva bikagera, kwicungira umutekano, guharanira ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha. hanigishijwe kandi gahunda ya Gerayo Amahoro.
Uretse Abagide n’Abasukuti hamwe n’urubyiruko bitabiriye iki gikorwa cy’Umuganda bakoreye muri uyu Mudugudu wa Mushimba, hari n’abayobozi mu nzego zitandukanye. Hari;
? Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho Myiza Mme UWAMAHORO Prisca
?Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Kamonyi Lt col. John NDOLI
? Uhagarariye Police CIP Aloys BUGINGO
?Uhagarariye RIB mu Karere Mme UWAMBAYE Emerthe
? Komiseri mukuru w’Abasukuti mu Rwanda UZABUMUGABO Virgire
?Komiseri Mukuru wungirije w’Abagide mu Rwanda Mme INGABIRE Josine
? Intumwa zaturutse muri UN Environment zari zihagarariwe na Bryan Michuki.
Munyaneza Theogene / intyoza.com