Kamonyi/Mugina: Ikigo cya IHS Ltd cyishyuriye abaturage 500 Mituweli

Imiryango 116 igizwe n’abaturage 500 bo mu murenge wa Mugina kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020 bishyuriwe ubwishingizi bw’ubuzima bw’umwaka wa 2019-2020 n’ikigo( company) IHS Ltd gishinzwe iminara y’itumanaho mu Rwanda no hanze yarwo.

Itsinda ry’abakozi b’iki kigo niryo ryaje ryitwaje inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1,500,000Frws) yo kwishyurira ubwishingizi bw’ubuzima-Mituweli iriya miryango igizwe n’abantu 500 batishoboye.

Madamu Yvette Umutoni, waje ayoboye itsinda ryazanye iyi nkunga yabwiye abitabiriye iki gikorwa by’umwihariko abahawe ubu bufasha ko ubuyobozi bw’ikigo baje bahagarariye bwishimira kugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’umuturage, aho abaho abasha kugera ku buvuzi bw’ibanze. Yasabye abahawe iyi nkunga ko nabo bagomba gushyiraho akabo, bagakora bakiteza imbere.

Ubutumwa bwatanzwe n’abakiriye iyi nkunga( iyi miryango), bagarutse ku gushimira iki kigo cya IHS Ltd ku bufasha cyabahaye bwo kubasha kwivuza nk’abandi. Bijeje iki kigo n’ubuyobozi muri rusange ko bagiye gukora ku buryo umwaka utaha batazategereza kongera kwishyurirwa, ko ahubwo bazaba bari ku rwego rwo kwiyishyurira Mituweli.

Ku ruhande rw’Umurenge wa Mugina ndetse n’Akarere muri rusange, bashimiye uyu mufatanyabikorwa kuba ahaye abaturage inkunga yo kubafasha kwivuza, kuko ngo n’uwakora abiterwa no kuba afite amagara mazima. Basabye kandi abaturage kuba ku isonga mu kwishakamo ibisubizo, umwaka utaha bakaziyishyurira Mituweli. Basabwe by’umwihariko gukorera mu matsinda bakizigama kuko aribyo bizabafasha kurusha.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza.com ko iyi nkunga yatanzwe, isanze Abanyamugina ku kigero cya 86,89% muri Mituweli. Avuga ko yongereyeho 1,55%, bityo bikaba 88,44%. Iyi ni imibare ibarwa hatarimo abakoresha ubundi bwishingizi kuko bagiyeho imibare irahinduka ikaba 91%.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →