Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuzima rusange (Public Health) muri Mount Kenya University-MKU, nyuma y’urugendo shuri ku ndwara ya EBOLA bagiriye mu karere ka Rubavu na Musanze kuri uyu wa 15-16 Gashyantare 2020, barashima ingamba Leta yafashe mu gukumira iyi ndwara. Bahamya ko amasomo bahakuye azabafasha kubungabunga ubuzima bw’Abaturage, kwirinda no kurinda abandi.
Aba banyeshuri, bakigera I Rubavu bahitiye mu Kigo cya Rugerero, kimwe rukumbi mu Gihugu cyashyiriweho kuba cyakwakira kandi kikanita ku murwayi wa EBOLA mu gihe yaba agaragaye ku butaka bw’u Rwanda aho ariho hose.
Muri iki kigo, aba banyeshuri basobanuriwe inzira zose zinyuzwamo umurwayi( nubwo ntawe uragaragara) kuva azanywe n’imodoka kugera ashyize aho bagomba kumwitaho ndetse no kuzageza igihe bamaze kwizera ko akize agasezererwa.
Beretswe inzira umurwayi waba uje aho yinjirira( hazwi nka Red Zone), Aho abaganga binjirira( hatandukanye n’ah’umurwayi), uburyo bwo kwambara umwambaro w’ubwirinzi, Uko bakaraba intoki hakoreshejwe amazi arimo umuti witwa Chlorine, uko imyambaro isukurwa n’umukozi wabihuguriwe nyuma yo kwita ku murwayi, uburyo bwo gutwika ibikoresho byagenewe gukoreshwa inshuro imwe gusa n’ibindi.
Babwiwe kandi uko umurwayi ashobora gukurwa aho ari azanwa muri iki kigo, uburyo imodoka yabugenewe ijya kumufata, uburyo umushoferi uyitwaye ntaho ahurira n’umurwayi, cyane ko ari imodoka igendamo shoferi n’umurwayi gusa( bitewe n’uburyo ikozemo), Ikipe y’abaganga n’abandi baba baherekeje umurwayi, uko imodoka ubwayo yitabwaho n’uko iterwa imiti mu gihe isohoka mu kigo, n’ibindi.
Bavuye muri iki kigo cya Rugerero, berekeje ku mupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho beretswe uburyo bwashyizweho mu rwego rwo gukumira no kwirinda EBOLA ku butaka bw’u Rwanda.
Bakiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Lt Col Dr Kanyankore William, uyobora ibitaro bya Gisenyi aho yabasobanuriye ko kuva indwara ya EBOLA yagaragara mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo mu mwaka wa 2018, nta murwayi n’umwe uragaragara ku butaka bw’u Rwanda.
Lt Col Dr Kanyankore, yababwiye ko kuba nta murwayi uragaragara ku butaka bw’u Rwanda kandi iyi ndwara yarabonetse mu gihugu cy’abaturanyi ndetse igahitana abasaga ibihumbi bibiri mu bantu basaga ibihumbi bitatu yagaragayeho, ibi ngo nk’u Rwanda babikesha Ubufatanye bw’inzego, Umutekano, Guhanahana amakuru hagati y’inzego za Leta, izigenga hamwe n’abaturage.
Yakomeje yereka abanyeshuri ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu gukumira EBOLA, cyane cyane ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’abava n’abajya mu Rwanda na Congo bakoresheje imipaka ihuza ibi bihugu ( uwa Petite na Grande Barriere), aho abinjira mu Rwanda babanza kunyura ahabugenewe bagakaraba intoki n’amazi arimo umuti wa Chlorine, ndetse bagafatwa ibipimo by’ubushyuhe hakoreshejwe ikoranabuhanga( Electronic Camera) n’ubundi buryo bwateganijwe ku muntu wese winjiye ku butaka bw’u Rwanda.
Aba banyeshuri biga muri MKU, beretswe ahatangirwa urukingo rwa EBOLA ku baturage baturiye iyi mipaka, basobanurirwa ubukangurambaga bwakozwe mu baturage kuri iyi ndwara, uko bahanahana amakuru hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda n’ibindi.
Nyuma yo Gusura ibikorerwa ku Mupaka hagamijwe gukumira no kwirinda EBOLA, kuri iki cyumweru Tariki 16 Gashyantare 2020 berekeje mu karere ka Musanze mu bitaro bya Ruhengeri, berekwa ahantu hateganijwe hafatirwa ibipimo ku barwayi, mu gihe haba hari uwakekwa. Beretswe inzira inyuzwamo uwakekwaho ibimenyetso bya EBOLA, imyitwarire y’abaganga, hagamijwe kwirinda no kurinda kwandura mu gihe bakora ku muntu ukekwa.
Nyuma y’uru rugendo shuri ndetse n’amasomo yose aba banyeshuri bahawe, bahamya ko ubumenyi babonye buzabafasha mu mirimo yabo ya buri munsi, bagira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage, babafasha kwirinda, kurwanya indwara zandura, kubakangurira gutanga amakuru no kumenya uko bakwitwara hari uketsweho EBOLA.
Soma inkuru ijyanye n’iyi hano:Abanyeshuri ba MKU mu ishami rya Public Health mu nzira y’urugendo shuri kuri EBOLA
Munyaneza Theogene / intyoza.com