Nyanza: Ukekwaho ubwambuzi bushukana no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano yacakiwe

Kuwa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2020 nibwo umugabo w’imyaka 30 witwa Ntahobavukiye Jean de Dieu yafatiwe mu cyuho ubwo yageragezaga kubitsa kuri konti ye akoresheje amafaranga y’amiganano angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000 Rwf). Yafatiwe mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana ubwo yari ayashyiriye umwe mu bakozi batanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga hakoreshejwe telefoni.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yatangaje ko byamenyekanye ubwo uwari ugiye gukorerwa uburiganya yashyikirizaga ikirego Polisi kandi ko atari ubwa mbere yari agiye gutekerwa umutwe na Ntahobavukiye.

Yagize ati: “Uriya Ntahobavukiye yaje agana umukozi utanga serivizi zo kubitsa no kubikuza ndetse no kohereza amafaranga, yaje aje gusaba ko bamubikira amafaranga ibihumbi 100 kuri konti ye muri telefoni uwo mukozi utanga serivisi yitegereje ayo mafaranga asanga simazima ahita abimenyesha Polisi”.

Si ubwa mbere Ntahobavukiye akora ubwambuzi bushukana kuko muri Nzeri 2019, yambuye uriya mukozi abikuza amafaranga ibihumbi ijana na cumi (110,000 Frw) yifashishije ubutumwa buhimbano bwemeza ko yabikuje neza ayo mafaranga kuri Konti ye nyamara ubwo butumwa butari ukuri”.

CIP Twajamahoro yakomeje akangurira abanyarwanda kuba maso bakitondera abantu bababwira ko bibeshye bakaboherereza amafaranga, aho babasaba kuyabasubiza. Yanakanguriye abacuruzi kujya bashishoza igihe bahawe inoti nshya.

Yagize ati: “Turakangurira abanyarwanda muri rusange, cyane cyane abakora ubucuruzi kuba maso bakitondera ubutumwa bakira bakabanza bagashishoza kandi bakagenzura konti zabo haba mbere cyangwa na nyuma yo guha serivisi ababagana”.

Yibukije ko abakora ubwambuzi bushukana bafite amayeri bakoresha yo kohereza ubutumwa busa n’ubw’umwimerere umuntu akabona yakiriye amafaranga kuri konti ye muri telefoni, iyo bamaze kuyikoherereza bagusaba ko ubasubuiza ayo mafaranga utashishoza ukujya kuri konti yawe ukayabaha nyamara bo ntayo baba bohereje.

Ntahobavukiye Jean de Dieu yafatanwe amafaranga y’amiganano nyamara ni icyaha gihanirwa n’amategeko ndetse kigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yasabye abaturarwanda kujya bitegereza neza amafaranga bakira basanga ari amiganano bakihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe kugirango ababikora batabwe muri yombi bataragera ku mugambi wabo.

Ingingo ya 269 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7)

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →