Igitaramo cyiswe “Ikirenga mu Bahanzi” kizaba kuwa 08 Werurwe 2020 muri Camp Kigali. Abategura iki gitaramo bamaze gutangaza ibiciro by’aya Matike kandi byashyizwe ku biciro aho buri wese abasha kwisanga. Amatike arashyirwa ku isoko kuri uyu wa 20 Gashyantare 2020. Ni igitaramo kigamije gushimira umuhanzi wabaye ikirenga mu kwamamaza umuco Nyarwanda.
Igitaramo “Ikirenga mu Bahanzi” gishingiye ku guteza imbere umuco biciye mu bahanzi, aho hazashimirwa umuhanzi wamamaje umuco nyarwanda mu gihugu no mu mahanga, kizajya kiba buri mwaka kandi gihuze abahanzi binjyana gakondo barimo abanyabigwi mu bihe byashize n’abo muri ibi bihe. Igitaramo cy’uyu mwaka kizaba ku nshuro ya mbere muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali tariki ya 8 Werurwe 2020.
Muri iki gitaramo, umuhanzi Cécile Kayirebwa niwe watoranyijwe kubanziriza abandi bahanzi bakiriho ngo ashimirwe uruhare rwe. Ibi birori byashyizwe ku munsi w’abagore kugira ngo uyu munsi koko uzabe uwabo banishimira mugenzi wabo wabaye “Indongozi y’Umuco”.
Mu kiganiro Mecky Kayiranga, umuhuzabikorwa akaba n’umuvugizi w’iki gikorwa yahaye intyoza.com, avuga ko iki gitaramo kigamije guha ikuzo no gushimira abahanzi bagize cyangwa bakomeje kugira uruhare mu kubungabunga umuco nyarwanda no kuwamamaza mu gihugu no mu mahanga.
Yagize ati: Uyu ni umwanya wo gushimira aba bahanzi. Iyo bataboneka, abenshi ntituba tuzi ibyaranze intwari zacu, ntabwo tuba tuzi ibijyanye n’ubusizi twagiye turagwa n’abasokuruza, aba ni bo babitwigisha mu bihangano. Mureke tubashimire bakiriho, bakoze umurimo ukomeye. Ndakubwiza ukuri ko abahanzi batabayeho byagorana kumenya no kumenyekanisha umuco wacu.
Kayiranga, avuga ko amatike muri iki gitaramo bagerageje kuyashyira ku giciro cyoroheye buri wese kugira ngo hatagira uzagira icyo yitwaza. Avuga kandi ko kwitabira iki gitaramo ari inkunga no guha agaciro aba bahanzi bafatiye runini umuco w’Igihugu, ko kubashyigikira ari umusanzu ukomeye mu gusigasira umuco twarazwe n’abakurambere.
Kuba Cecile Kayirebwa ariwe ugiye kubimburira abandi gushimirwa, Mecky Kayiranga, avuga ko yatoranyijwe hashigiwe ku bigwi bye birimo kuba yaratangiye ubuhanzi bwe mu 1965, akaba kandi umwe mu bakobwa b’Abanyarwanda bagiye ku rubyiniro mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye baririmba Ikinyarwanda, mu njyana za kinyarwanda, yaririmbye mu bihugu byinshi cyane birimo: Uganda, Burundi, Ububiligi, France, Suisse, America, Ubuhorande, Ubudage, Kenya, Ubwongereza n’ahandi.
Kubura muri iki gitaramo, bingana no guhomba. Ngwino ugire uruhare mu gushyigikira aba bahanzi, by’umwihariko umunyabigwi wa mbere Cecile Kayirebwa uzaba afashe iri shimwe ku nshuro ya mbere iki gikorwa gitangijwe. Birakwiye ko tubabona kandi tukabashimira bakiriho nkuko abashinzwe gutegura iki gikorwa babitangaza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com