Burera: Abantu babiri bakekwaho kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bafashwe

Kuwa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yafashe Narayisenze Dionis na Niyotwiringiye Jean bafite litiro 120 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Bafatiwe mu kagari ka Kiyogera, umurenge wa Gatebe mu karere ka Burera.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko abaturage aribo batanze amakuru yatumye bariya bantu bafatwa.

Yagize ati:”Aba bombi bafashwe bamaze kwambutsa Kanyanga bayikuye mu gihugu cya Uganda bayinjiza mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko”.

CIP Rugigana yakomeje avuga ko kuri ubu abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bahinduye amayeri aho basigaye bakoresha abana mu kwinjiza ibiyobyabwenge n’izindi magendu.

Ati: “Ubu basigaye bifashisha abana mu gutunda ibiyobyabwenge aho bavugana kubishyura ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kubigeza aho baba basezeranye”.

Yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu gutanga amakuru atuma abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bafatwa bitarangiza ubuzima bw’abanyarwanda, ndetse abaturage banatanga amakuru ku mayeri yose akoreshwa mu kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Ati “Ubufatanye bwubatswe hagati ya Polisi n’abaturage burimo gutanga umusaruro ugaragara kuko bituma amakuru agera ku nzego z’umutekano abanyabyaha bagafatwa batarabasha guhungabanya umutekano no kwangiza ubuzima bw’abantu. Tukaba dushimira abaturage ku bw’ubu bufatanye kandi turabasaba kubikomeza kugirango uwo ari we wese ugitekereza kwinjiza, gukora no gucuruza ibiyobyabwenge n’urundi rusobe rw’imiti ikora nkabyo yangiza ubuzima bw’abantu afatwe”.

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bakoze ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya abishora mu biyobyabwenge no guca uruhererekane rw’abagira uruhare mu kubyinjiza mu gihugu bagashyikirizwa ubutabera.

Mu Rwanda Kanyanga ishyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje, aho uwahamijwe n’urukiko kuri icyo cyaha ahanishwa igihano kigera ku myaka irindwi y’igifungo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →