Umulayiki Gatolika aravugwaho gufata ku ngufu abagore 6 mu Bufaransa

Jean Vanier washize ishyirahamwe ry’abafite ibibazo byo mu mutwe ryitwa L’Arche, hasohotse icyegeranyo mpuzamahanga cyangwa Iperereza ryakozwe n’ikigo cyigenga cyo mu Bwongereza cyitwa GCPS, kivuga ko yafashe ku ngufu abagore batadatu mu gihugucy’u Bufaransa.

Jean Vanier, ni Umunyakanada washinze ishyirahamwe mpuzamahanga L’Arche mu Gihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wa 1964 akaba yarapfuye mu mwaka wa 2019 afite imyaka 90 y’amavuko.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, iki cyegeranyo kivuga ko; Vanier, umulayike wari akomeye muri Kiliziya Gatolika yafashe ku ngufu abagore batandatu mu Bufaransa hagati y’umwaka wa 1970 na 2005 nk’uko itangazo rya L’Arche Inernational ribivuga. Rivuga kandi ko aba bagore mu kubasambanya yabahendahendaga ababwira ko ngo ashaka kubaha ubutumwa bw’Imana agahita abasambanya.

Iryo tangazo rivuga riti: “Abo bagore bose batanze amakuru amwe kubyo bakorewe akababwira ko byari ibitangaza by’Imana mu gusobanura amabi yabakoreye. Ayo mabi yagize ingaruka mbi ku buzima bwabo no mu migenderanire yabo n’abandi bantu”.

Rigira kandi riti: “Ibyo yabakoreye byerekana uburyo Vanier yari yarigaruriye aba bagore, haba mu mutwe ndetse no mu kwemera kwabo”. Rikomeza rivuga kandi ko Vanier yabasabye ko ibyababayeko babigira ibanga.

Muri aba bagore yafashe ku ngufu, harimo ababikira hamwe n’abakozi bo mu Kiriziya, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru cyo muri Canada, Globe and Mail, cyatanze aya makuru ubwa mbere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →