Polisi n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Polisi y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Rwanda Cycling Federation -FERWACY) bifatanyije muri gahunda ya Gerayo Amahoro mu rwego rwo kurushaho kongera ubu bukangurambaga kubakoresha umuhanda.

Ubu bufatanye bwatangijwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020 ubwo bari mu karere ka Gasabo kuri Kigali Arena ubwo hatangizwaga isiganwa mpuzamahanga ry’amagare mu Rwanda (Tour du Rwanda) ku nshuro yaryo ya 12.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Mimosa Aurore Munyangaju, ari kumwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Abdullah Murenzi ndetse n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Rafiki Mujiji.

CP Kabera yavuze ko ubu bufatanye buje bwiyongera ku bwari busanzwe bushishikariza buri wese gukoresha neza umuhanda, by’umwihariko muri iki gihe cy’isiganwa ry’amagare mu Rwanda.

Yagize ati: “Kubahiriza umutekano wo mu muhanda ni ingenzi kuri buri wese by’umwihariko muri iki gihe cy’isiganwa ry’amagare, turifuza ko iri siganwa ryazarangira nta mpanuka n’imwe ibaye”.

Ubu bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na FERWACY muri gahunda ya Gerayo Amahoro buje bukurikira ubumaze iminsi bukorwa na Polisi, amadini n’amatorero atandukanye  n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange kwihanganira impinduka zizagaragara no kubahiriza amabwiriza agenga iri siganwa.

Yagize ati: “Iri rushanwa rizagera mu ntara zose z’igihugu, turasaba abaturage kwihanganira impinduka zabayeho mu mihanda imwe n’imwe izaba ifunzwe muri iki gihe cy’iri siganwa, turabasaba kubyubahiriza kugira ngo umutekano urusheho kugenda neza”.

CP Kabera yasabye abantu gushyigikira (gufana) abasiganwa ariko bakabikora bitonze badahagarara mu muhanda cyangwa ngo bagaragaze indi myitwarire itari myiza yashobora guteza impanuka.

Ati: “Tuributsa abakoresha umuhanda bose ko irushwa ry’amagare ku nshuro ya 12 ryatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare rikazarangira tariki ya 01 Werurwe 2020; iki gihe cyose bazaba bakoresha imihanda ya Kigali n’iyo mu Ntara. Niyo mpamvu dusaba abafana kuzagaragaza imyitwarire myiza bubahiriza umutekano wo mu muhanda”.

Ati: “Birumvikana ko muri iki gihe cy’iri rushanwa ry’amagare imihanda imwe izaba ifunze irigukoreshwa n’abasiganwa, bishobora gutuma habaho umuvundo w’ibinyabiziga. Turasaba abamotari n’abandi bafite ibinyabiziga kunyura mu yindi mihanda yunganira irigukoreshwa n’abasiganwa cyangwa se ushoboye kwihangana akarindira igihe umuhanda ufungurirwa cyane ko muri iyo mihanda hazajya haba abapolisi bazajya babafasha kubereka aho banyura”.

Umuvugizi yasoje yibutsa abantu bose baza kureba iri siganwa kujya bahagarara kure y’umuhanda cyane ko harimo abishima bakarenza urugero bakaba bakwitura mu muhanda bikaba byateza impanuka, abasaba kwishima mu rugero bibuka ko amagara aseseka ntayorwe.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →