Ibiro bisaga 200 by’amabuye y’agaciro byafatiwe ahantu hatandukanye mu gihugu

Ibiro 200 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti yafatiwe mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba naho ibiro 20 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Mangano afatirwa mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. Aya mabuye yose yafashwe tariki ya 22 Gashyantare 2020.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ibiro 200 by’amabuye y’agaciro, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryayasanze mu nzu iwabo wa Sindikubwabo Gerard w’imyaka 20 ariko we aracika akaba arimo gushakishwa.

Yagize ati: “Abaturage bari basanzwe bafite amakuru ko uriya musore acuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu, kuwa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare umwe mu baturage amubona yinjiza imifuka mu nzu iba mu gikari iwabo ahita abimenyesha Polisi”.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abapolisi bahise bajya muri urwo rugo basanga yayakingiranye mu nzu yabagamo iwabo mu rugo ari naho yayabikaga, basabye umubyeyi wa Sindikubwabo gukingura umuryango wari uhishemo ayo mabuye arabyanga ariko umwe mu bavandimwe ba Sindikubwabo azana urufunguzo arakingura basanga koko harimo imifuka irimo ya mabuye.

Ni mu gihe nanone kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare mu murenge wa Gisenyi ku mupaka w’u Rwanda n’igihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo hafatiwe abantu babiri bari barimo kwinjiza mu Rwanda ibiro 20 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Mangano.

Aya mabuye bari bayavanze n’ibindi bicuruzwa mu rwego rwo kuyahisha, abapolisi b’u Rwanda barabasaka barayabasangana.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba akangurira abantu kureka ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwa magendu kuko bugira ingaruka ku muryango nyarwanda n’igihugu muri rusange. Asaba abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Ati: “Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwa magendu buhombya igihugu kigasubira inyuma mu iterambere kuko ariya mabuye ntibayasorera, ni mu gihe haba hari abashoramari bayacuruza mu buryo bwemewe n’amategeko kandi basora. Byongeye ubifatiwemo arafungwa ndetse akanatanga amande bityo we n’umuryango we bagasubira inyuma mu iterambere”.

Abafashwe ndetse n’amabuye y’agaciro bafatanwe bashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko: Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →