Kamonyi: Polisi yahagurukiye gufata imodoka zipakira imizigo zikabangamira gahunda ya Gerayo Amahoro

Abashoferi bakunze gutwara imodoka akenshi zizwi nka FUSO zikunze kwerekeza mu majyepo zivanye imizigo mu mujyi wa Kigali, bahagurukiwe kubwo gupakira imizigo mu buryo bugaragara ko bubangamiye ikoreshwa neza ry’umuhanda na gahunda ya Gerayo Amahoro muri rusange. Ku ikubitiro kuri uyu wa 24 Gashyantare 2020 mu masaha y’umugoroba i Runda, hafatiwe FUSO RAC 020D ifungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi no mu ntara y’Amajyepfo muri rusange, ivuga ko Iki cyemezo cyo gutangira gufata izi modoka kije nyuma y’aho bigaragariye ko uburyo zipakirwamo imizigo bubangamiye gahunda ya Gerayo Amahoro yatangijwe..

Ni icyemezo kandi kije nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru hari imodoka ya FUSO yari ipakiwe mu buryo bubangamiye ikoreshwa neza ry’umuhanda, yakoreye impanuka mu muhanda wa Kamonyi urenze gato ahazwi nka Mugomero werekeza mu isantere y’ubucuruzi ya Nkoto, hafi y’ahaherutse kubera impanuka yahitanye ubuzima bw’abantu barindwi, nubwo iyi FUSO yo ku bw’amahirwe nta wayikomerekeyemo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro, yabwiye intyoza.com ko imipakirire y’izi modoka byagaragaye ko ibangamiye gahunda ya Gerayo Amahoro, aho ngo uretse imodoka ipakiye ubwayo ishobora kutagera iyo ijya amahoro, ishobora no guteza ibibazo ibindi binyabiziga n’abakoresha umuhanda muri rusange.

Avuga kuri iki gikorwa cyatangiye cyo gufata imodoka zipakiye mu buryo bubangamiye Gahunda ya Gerayo Amahoro yagize ati” Izi modoka usanga akenshi zipakiye imizigo ziyikuye mu mujyi wa Kigari zerekeza mu Majyepfo, ariko imipakirire yazo ugasanga ibangamiye Gahunda ya Gerayo Amahoro. Iyo twafashe twayifunze dusaba ko bazana indi modoka bakagabanya umuzigo bityo bagatwara ibintu bitateza impanuka ngo bibangamire ikoreshwa neza ry’umuhanda”.

CIP Twajamahoro, akomeza avuga ko muri rusange Polisi y’Igihugu ikangurira abatwara imodoka zipakirwa imizigo zirimo cyane Amafuso, Amakamyo apakira imicanga n’izindi ko bakwiye gucika ku muco wo gupakira bakarenza ubushobozi bw’imodoka, cyangwa se uburyo bugaragara ko bubangamiye ikoreshwa neza ry’umuhanda. Avuga ko imipakirire nk’iyi ibangamiye imikoreshereze n’imigendere y’umuhanda iteza impanuka, ikabangamira ibindi binyabiziga n’abakoresha umuhanda muri rusange, bityo ko abari bafite iyo ngeso basabwa kuyicikaho.

CIP Twajamahoro, avuga ko Polisi itazihanganira icyo aricyo cyose cyabangamira gahunda yatangijwe ya Gerayo Amahoro. Imodoka yafashwe, yari yambutse Nyabarongo igeze mu kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda. Yari itwawe n’umushoferi witwa Rutayisire Emmanuel.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →